Umunyarwenya Mitsutsu utorohewe yashyize ku isoko shene ye ya YouTube na moto
Umunyarwenya Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu ari mu bihe bitamworoheye byatumye afata icyemezo cyo kugurisha shene ye ya YouTube ndetse na moto. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mitsutsu yatangaje ko yashyize ku isoko shene ya YouTube yitwa ’Mitsutsu Empire’ ikurikirwa n’abantu ibihumbi 360 ndetse na moto ye yo mu bwoko bwa Spiro.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mitsutsu yavuze ko yafashe iki cyemezo kugira ngo abone ubushobozi bwo gukomeza kwita ku muvandimwe we umaze imyaka ibiri arembeye mu bitaro.
Yagize ati "Nari naragerageje kubigira ibanga ariko byakomeje kungora. Murumuna wanjye amaze imyaka ibiri arembye bikomeye. Mumenye ko maze iyo myaka yose nkiri mu bitaro ndwaza, ni na yo mpamvu mwabonaga ndi gukora gake. Uyu munsi nkagakora, ejo mukabona nabihagaritse ni ukubera iyo mpamvu."
Yakomeje avuga ko nyuma yo kumurwariza mu bitaro bya CHUK, ubu yimuriwe mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, ariko ko ubushobozi bwamaze kumushirana ku buryo yumvise icy’ingenzi ari ukubanza gushaka uko yakomeza kwita ku buzima bw’umuvandimwe we.
Ati "Icya mbere ni ugukiza amagara. Umuvandimwe wanjye ni we uza imbere. Ubushobozi bwari bumaze kunshirana, ni yo mpamvu nahisemo kugurisha ibyo ntunze kugira ngo mbanze mwiteho."
Uyu munyarwenya yavuze ko ashimira abantu bakomeje kumuba hafi muri ibi bihe, ariko agaragaza ko urugendo rukiri rurerure kuko umuvandimwe we akomeje kuremba.
Yasabye abantu bose bashobora kubimufashamo gukomeza kumuba hafi, haba mu buryo bw’amikoro ndetse n’amasengesho.

