Ngoma: Gufungura imboga bihingiye ku ishuri bituma bahorana itoto
Abanyeshuri biga mu ishuri ry’imyuga rya Mutenderi TSS mu karere ka Ngoma mu mwaka w'amashuri wa 2025 -2026 bavuga ko guhinga imboga zinyuranye ahahoze ubusitani mu kigo bibafasha kubona ifunguro ririmo intungamubiri .
Bamwe muri aba banyeshuri biga muri TSS Mutenderi bavuga ko bishimiye kuba bihingira imboga ku ishuri kuko bituma barya indyo yuzuye bagera no mu miryango yabo bakigisha ababyeyi guhinga uturima tw’igikoni no kudufata neza.
Niyomwungeri David ni umunyeshuri wiga mu ishuri rya TSS Mutenderi mu mwaka wa gatanu mu ishami ry’amashanyarazi avuga ko bashimishwa n’imboga bihingira zirimo karoti,amashu, n’ibitunguru yagize ati:’’ Turashimira Leta yafashe iya mbere igasaba ibi bigo guhinga imboga ku ishuri kuko byatugiriye akamaro, ubusanzwe nageze kuri iki kigo turya imboga bahashye ariko ntibyari bishimishije kuko mu ifunguro ryacu ryaburi munsi wasangaga harimo imboga zidahagije ariko ubu itoto ni ryose kubera izi mboga twihingira “.
Mwambutsa Benjamin ni umuyobozi w'ishuri rya Mutenderi TSS avuga ko kugaburira abanyeshuri ibiryo birimo imboga bihingiye ari byiza kuko bituma bajyana ubwo bumenyi mu miryango bakomokamo bityo ko buri shuri rifite umuhigo wo kwita ku karima k’igikoni ryahawe.
Yagize ati ’’Ubuhinzi bw’imboga mubigo n’umuhigo w’akarere ka Ngoma ikaba gahunda nziza cyane kuko aha iwacu duhinga imboga zitandukanye zirimo dodo ,amashu ,ibitunguru n’ibindi ,ibi bikaba byarafashije abanyeshuri bacu cyane cyane bacumbikiwe ku mafunguro yabo imboga zariyongereye,bigatuma babasha kubona indyo yuzuye kuko harimo imboga zihagije’’.
Umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe uburezi Tuyishime Alexandre avuga ko gushyira imbaraga mu guhinga imboga ari amabwiriza bahabwa na minisiteri y’uburezi kugira ngo hunganirwe gahunda ya Leta yo gufatira ifunguro ku ishuri kuri buri mwana .
Yagize ati’’Guhinga imboga kubigo by’amashuri ni ngombwa mu buryo bwo kugaburira abana indyo yuzuye, iyi kandi ikaba na gahunda Leta yashyizeho kugira ngo abana bagaburirwe imboga zihagije mu biryo babone intungamubiri. Ibi rero bivuze ko buri kigo kigomba guhinga imboga aho guhinga ubusitani bw’ibyatsi n’ibiti babisimbuze imboga n’ibiti birimo imbuto ziribwa’’.
Gutera ubusitani bw’imboga n’imbuto ziribwa ku mashuri n’igitekerezo cyaturutse kuri gahunda ya Leta yiswe ’’Greening Rwanda ’’ndetse bikunganira ifunguro rifatirwa ku ishuri .Mu karere ka Ngoma habarurwa amashuri 130 yahinze uturima tw’igikoni turimo imboga n’imbuto zigaburirwa abana ku ishuri .
