Abazahagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Shampiyona y'Amagare bitezwe I Kigali

Nk'uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA Cycling); aho ryashyize ahagaragara abakinnyi 23 iki gihugu kizakoresha muri Shampiyona y’Isi y’amagare izabera i Kigali.

Aug 29, 2025 - 10:03
Aug 29, 2025 - 10:42
 0
Abazahagararira  Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Shampiyona y'Amagare bitezwe I Kigali

Harabura iminsi 23 gusa, mu Rwanda hagahurira abakinnyi b’ibihangange ku Isi mu gusiganwa mu magare; bari mu byiciro byose haba mu bakuru no mu bato, ndetse no mu bagabo n’abagore.

Igihugu cy’igihangange ku Isi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu bihugu birimbanyije imyiteguro yo kuzitabira iri rushanwa, dore ko yamaze no guhamagara abakinnyi bazayihagararira mu gihe cy’iminsi umunani.

Aba bakinnyi bazaba bayobowe na Chloe Dygert ukinira ikipe y’abagore ya Canyon–SRAM ZondaCrypto Women’s Team. Uyu amaze kwegukana iri siganwa inshuro enye kuva mu 2015, akazakinana na Ruth Edwards.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi zizitwaza na  Magnus Sheffield mu bagabo, umukinnyi w’imyaka 22 uheruka kwegukana agace ka nyuma k’isiganwa rya Paris-Nice 2025, riri mu masiganwa akomeye abera mu Bufaransa.

Mu bandi bakinnyi bahamagawe bo mu ikipe y’abagabo ni Will Barta, Luke Lamperti, Quinn Simmons, Kevin Vermaerke na Larry Warbasse. Hari kandi Evan Boyle na Cole Kessler bazahatana mu ikipe y’abatarengeje mu bagabo.

Mu Ikipe y’Abagore batarengeje imyaka 23 mu bagore harimo Mia Aseltine, Helena Jones, Ella Sabo na Katherine Sarkisov.

Mu bakinnyi bakiri bato, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizahagararirwa na Kashus Adamski, Ashlin Barry, Beckam Drake, Enzo Hincapie na Braden Reitz mu bagabo; naho mu bagore izakoreshe Lidia Cusack, Liliana Edwards, Alexis Jaramillo na Alyssa Sarkisov.

Kugeza ubu abakinnyi bamaze gutangazwa kuzitabira Shampiyona y’Isi y’amagare izabera I Kigali ni abakinnyi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika biyongereye ku bamaze gutangazwa n’u Bufaransa, Australia na Nouvelle-Zélande.

Mu byiciro hafi ya byose bizakinwa kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, bizazenguruka mu bice bimwe na bimwe byo mu Mujyi wa Kigali, mu nzira y’ibilometero 15,1, aho abakinnyi bazajya bahanyura inshuro ziri hagati ya 5 na 15 bitewe n’icyiciro bari gukina.

Lucien KAMANZI