NGOMA :Abageze muzabukuru bafite ubumuga barinubira gusiragizwa n’abaganga

Abantu bafite ubumuga bageze muzabukuru bo mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma bavuga ko kuba bahura n’ubumuga akenshi biterwa no gusiragizwa hirya no hino mu bigo bitanga ubuvuzi .

May 6, 2024 - 16:03
 0
NGOMA  :Abageze muzabukuru bafite ubumuga barinubira gusiragizwa n’abaganga
Kubera gusiragizwa yakuyemo ubumuga (Ifoto Mediatrice U.)

Urugero ni Mukagatare Catheline afite ubumuga bwo kutabona ari mu kigero cy’imyaka mirongo itandatu n’itanu ,atuye  mu kagari ka Muhurire mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma avuga ko iyo aza gufashwa naho yagiye ajya kwivuza aba ataragize ubumuga bwo kutabona. Ati’’ Nagerageje kugana ibigo bitandukanye by’ubuvuzi ntarahuma cyane ariko aho ngeze bakabwira ko amaso yanjye akenewe kubagwa. Urugero nabanje kubitaro bikuru bya Kibungo bambwira ko bambaga nyuma nagiye i Kagbayi naho bambwira ko batamvura namaze kugira ubumuga bwo kutabona ngiye Nyamirama mu karere ka Kayonza  kuko bari bambwiye ko hariyo inzobere z’abaganga babasirikare bambwira ko mu maso yanjye harimo amazi menshi bampa imiti basaba ko najya njya kwisuzumisha buri nyuma y’amezi abiri ariko aho naringeze sinabashaga kwitwara ahubwo iyonza gufashwa kare mbanarakize cyangwa nkanandikirwa amadarubindi’’.

Mukankubana Consolé nawe ageze mu zabukuru yagerageje kujya gushaka ubuvuzi  bw’amaso aho ageze bakamuha utunini nyuma aza kujya ku bitaro bikuru bya Kibungo ahasanga inzobere z’amaso zavuye i Kabgayi  bamusaba ko yazajyayo ariko imbaraga n’ubushobozi biranga niko kuguma mu rugo bimuviramo ubumuga .Ati ’’Nabuze ubufasha aho najyaga hose ntibamfashije bimviramo ubumuga ,abanganga bajye batwitaho tutararemba ’’.

 Ndayisaba Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga  NCPD asaba abaganga kubigo bitandukanye  bakira abantu bafite ubumuga bwo kutabona kutabakereza mugihe baje babagana ahubwo bakabafasha kubayobora aho bahabwa ubufasha bwihuze Ati’’Turasaba abaganga kwakira neza abantu bafite ubumuga bwo kutabona cyangwa n’abandi babagana bagaragaza ko bafite ubumuga kuko iyo utabakiriye ukabohereza hirya no hino mu gihe cyashize bibaviramo kuzahara muri ubwo burwayi niba ubona uburwayi afite utabasha kumufasha wimuha igihe ko yazagaruka kandi n’’ubundi utaribumufashe ahubwo mufashe kugera ahandi yabona ubuvuzi bwihuse babishoboye ’’.

Aba bakecuru bagaragaza ko kutitabwaho n’ibigo bivura amaso byatumye ubumuga bwo kutabona bwiyongera bagaragaza ko kuri ubu banafite impungenge zaho bajya kuko badafite inkoni yera ibafasha kwambukiranya imihanda

Uwayezu Mediatrice/Ngoma