Gicumbi : Bishimira akamaro k'urugo mbonezamikurire

Ababyeyi batuye mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi baravuga ko kuba barabonye urugo mbonezamikurire hafi yabo byabafashije kubon aho basiga abana mu gihe bagiye mu mirimo ibateza imbere ndetse byakanguye ubwonko bw'abana babo.

Feb 26, 2025 - 17:52
Feb 26, 2025 - 18:42
 0
Gicumbi : Bishimira akamaro k'urugo mbonezamikurire
Urugo mbonezamikurire rwa Gasiza (Ifoto /Mireille .T)

Ababyeyi batuye  mu mudugudu wa Gasiza mu kagari ka Nyamabuye  mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi barishimira ko babonye urugo mbonezamikurire hafi yabo, kuko rwabafashije mu burere bw’abana babo, bikaba byaratumye aba babyeyi nabo babona umwanya wo gukora indi mirimo ibateza imbere. Mukamurerwa Athanasie ni umubyeyi utuye muri uyu mudugudu afite umwana wiga muri uru rugo mbonezamikurire rwa Gasiza avuga ko mbere bagorwaga no kubona aho basiga abana ariko ubu yemeza ko  iki kibazo cyakemutse yagize ati” Mbere twajyaga guhinga tukajyana nabo mu murima ariko ubu tubasiga aha bakiga hanyuma tukajya kubazana saa sita tuvuye gukora imirimo iduteza imbere , ubu byaratworoheye rwose”.

Munyemana Fabien nawe ni umubyeyi urerera kuri uru rugo- mbonezamikurire yagize ati”Twubatse iri shuri kuko twabonaga rikenewe cyane nk’ababyeyi, turashimira abafatanyabikorwa batandukanye badufashije kuryuzuza ,abana bacu bakaba babona aho biga kandi hafi”.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko gahunda y’ingo mbonezamikurire bayumvise neza muri aka karere ndetse ko yatanze umusaruro ufatika kuko yatumye abana bakura mu bwenge ndetse banamenyera kwiga

Yagize ati”Muri Gicumbi gahunda y’ingo mbonezamikurire twayumvise neza cyane ndetse uretse no kuba ifasha abana bato gukangura ubwonko bwabo inafasha ababyeyi babo kumenya uburyo bagomba kugaburira abana babo indyo yuzuye, murumva ko rero ari gahunda yatanze umusaruro mwiza.”

Ingo mbonezamikurire ni gahunda igamije gufasha abana bato gukura neza mu buryo bw’ubwonko, uburere no kwiga, kugira ngo bazagire ejo hazaza heza. ibikorwa byazo bikubiyemo kwigisha abana gukina no kwiga hakiri kare, kugira isuku, no kubona indyo yuzuye. Akarere ka Gicumbi  gafite ingo mbonezamikurire magana atandatu mirongo ine na batatu , zibarizwamo abana basaga ibihumbi mirongo itatu na bibiri n’ijana na mirongo inani na babiri mu mirenge itandukanye.

Tuyishimire Mireille /Gicumbi