NGOMA :Hibutswe abari abakozi ba za komini bazize jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi n’abayobozi b’akarere ka Ngoma bifatanyije n’imiryango ifite abayo bazize jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bari abakozi b’ibyahoze ari komini Sake ,Kigarama ,Birenga ,Mugesera na Rukira byaje kwihuza bikaba akarere ka Ngoma, ni mu gikorwa cyabereye ku biro by’akarere ka Ngoma.
Kwibuka ku nshuro ya 30 abari abakozi b’amakomini ya Rukira, Birenga,Kigarama , Mugesera na Sake bazize jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 byabereye kuri uyu wa Gatanu ku biro by’akarere ka Ngoma ari nako kahurijwemo aya makomini byabanjirijwe no gushyira indabo ku kimenyetso kigaragaza aya mazina .
Abakozi bo mu karere ka Ngoma kuri ubu bavuga ko bafite umukoro wo gukorera hamwe birinda icyabacamo amacakubiri kugira ngo jenoside yatwaye abari abakozi bagenzi babo ntizongere ukundi nkuko bivugwa na Mapendo Gilbert Ati” Turacyafite umukoro wo kusa ikivi cy’abakozi bagenzi bacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakoraga neza ariko ubuyobozi bubi bwabituye kubavutsa ubuzima ni byiza ko mu kazi kacu dushyira hamwe twirinda icyatubibamo amacakubiri kuko jenoside ntiyubaka irasenya’’.
Kanzayire Consolée ayobora Umurenge wa Remera nawe ati’’Jenoside ni igikorwa kibi gisenya ubuzima bw’abantu ndetse n’igihugu dukwiye gushyira imbere Ndi Umunyarwanda tugakorera hamwe nk’abakozi kuko bagenzi bacu twibuka none bazize uko baremwe bicwa na bagenzi babo nka twe dukwiye gushyira imbere inyugu nziza mu bigo dukoramo tukirinda amacakubiri cyane ko ariyo yabaye intandaro yo kubura abanyarwanda harimo n’abakozi bagenzi bacu bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi ’’.
UWAYEZU Mediatrice /Ngoma
