RWAMAGANA: “Nta muturage turabona utumva neza ibyo kwifotoza” MEYA MBONYUMUVUNYI”

Jun 5, 2026 - 14:38
 0
RWAMAGANA: “Nta muturage turabona utumva neza ibyo kwifotoza” MEYA MBONYUMUVUNYI”

Mu gihe igikorwa cyo kwifotoza kirimbanyije hirya no hino mu gihugu ;mu mirenge y’Akarere ka Rwamagana naho ku masite anyuranye birimo gukorwa kandi ubwitabire bumeze neza.Abo mu kagari ka BUJYUJYU mu murenge wa Muyumbu baravuga ko kwifotoza babibonamo igisubizo.

Igikorwa cyo kwifotoza mu Karere ka Rwamagana kimwe nahandi mu gihugu ugeze kuri site habanza kugenzura ko imyirondoro ye ari ntamakemwa uwo basanze idahura agafashwa bigakosorwa.

Abamaze gutanga imyirondoro bakanafotorwa  bavuga ko kugira irangamuntukorabuhanga bifite umumaro kuko bivanaho zimwe mu mbogamizi bajyaga bahura nazo.

Hari abavuga ko irangamuntu yari isanzwe iyo wagiraga ingorane ukayita byafataga umwanya no gukora ingendo ngo ubone indi hakaba n’abavuga ko hari nubwo isaza cyangwa ugasanga n ‘ifoto rimwe na rimwe iterekana neza nyirayo.Aha niho bavuga ko bumva neza iby’indangamuntu koranabuhanga.

Barikwisi Jean Pierre utuye mu kagari ka Bujyujyu ati « Turabona ari byiza kudufotora kandi izo twari dufite hari bamwe zitagararazaga neza amasura kandi nirangamuntu isanzwe ntiyatangaga amakuru yose ariko iyi badusobanuriye ko umubare umuntu agenewe uzajya umufasha aho agiye hose bikihutisha serivisi kuyihabwa aho agiye kuyisaba kandi n’amakuru ye akaba afitiwe umutekano »

Mugezi we witwa NYANDWI agira ati “ iyi rangamuntu yatekerejweho ni ingenzi kuko amakuru yose izajya iyabika neza ariko iya mbere byari bikenewe ko ivugururwa kuko hari nubwo wayitaga ugasanga hari serivisi utajya gusaba utayifite kandi no kubona indi byatindagaho”

Mu gushaka kumenya niba magingo aya ntabagaragaza Impamvu zatuma batitabira iki gikorwa umuyobozi wAkarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko ntabo Kandi ko nabafatanyabikorwa b’Akarere bakorana mu gusobanura ibyiki gikorwa.

Agira ati” Muri Rwamagana tugendeye ku ntero yacu ya Tujyanemo Tugumanemo twese iki gikorwa tugihuriyeho kandi biradufasha mu gutuma abaturage babyumva neza »

Yongeraho ati”Kugeza ubu nta we turabona cyangwa ngo twumve ko atitabiriye iki gikorwa kubera imyumvire ccyangwa imyemerere runaka,rwose ibi turabishima kandi igikorwa gikomeje kugenda neza”

Kwifotoza ngo abantu b’ingeri zose guhera Ku bana bato  bahabwe irangamuntu koranabuhanga; mu Karere ka Rwamagana byatangiriye mu murenge wa Muyumbu na kigabiro binakomereza nubu no muyindi mirenge

 

TITIEN MBANGUKIRA/RWAMAGANA