KAYONZA :Abahinzi barasaba ko ubuso bwo kuhira bwakongerwa

Abahinzi bo mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza barasaba ko bakongererwa ubuso bukorerwaho ibikorwa byo kuhira kugira ngo imyaka yabo itazuma muri ibi bihe by’impeshyi.

Jun 22, 2023 - 10:07
Jul 8, 2023 - 21:46
 0
KAYONZA :Abahinzi  barasaba ko ubuso bwo kuhira bwakongerwa
Umwe mu bahinzi bifuza kongererwa ubuso bwuhirwa

Aba bahinzi  basaba ko bakwegerezwa ibikorwa byo kuhira  ni abo mu kagari k’Isangano mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza,  bavuga ko kubegereza ibi bikorwa byo kuhira bitagorana cyane kuko baturiye ibiyaga birimo icya Kibare . Aba baturage bavuga ko  mu  bice by’umurenge wa Ndego ahamaze gushyirwa ibikorwa byo kuhira bo bahinga no mu bihe by’impeshyi ari ho bahera basaba ko nabo bashyirirwaho uburyo bwo kuhira.

Nshimiyimana  Daniel utuye mu mudugudu wa Shonga ,akagali k’Isangano mu mu murenge wa Ndego avuga ko agace batuyemo gakunze kuzahazwa n’izuba ndetse imyaka ikuma ntibabone umusaruro akaba ariyo mpamvu badasiba gusaba ko bakongererwa ubuso bwuhirwaho. Ati’’Inaha pe izuba ni ikibazo ritwumishishiriza imyaka ntidusarure kandi tuba twahinze.Duhora dusaba ko natwe batugezaho irigasiyo (irrigation) kuko yatubera igisubizo noneho by’umwihariko dore nkubu impeshyi iraje biba bikaze pe,ubuyobozi nibuturwaneho’’

Mugenzi we Ismaelle Muneza yungamo  agira ati’’ Dutuye mu gice kimeze nk’ikirwa kuko dukikijwe n’ibiyaga byinshi byatuma kuhira cyaba igisubizo cyiza ku myaka yacu.Urabibona duturiye nka kiriya kiyaga cya Kibare  ni ukuri abayobozi baduhaye uko twuhira hano ,mu Isangano  twaba dukize kuko twajya duhinga igihe cyose no mu mpeshyi;kuko nkubu iyo dutembereye mu bindi bice by’umurenge wacu tubonayo ko bo buhira kandi bahora beza neza pe nta nzara bashobora guhura nayo’’

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza butangaza ko icyifuzo cy’aba baturage ba Ndego cyamaze gutekerezwaho cyo kongera ubuso bwuhirwaho kigiye kuzagerwaho ku bufatanye n’imishinga ikora mu by’ubuhinzi mu karere ka Kayonza .

   Ikiyaga cya Kibare cyakwifashishwa mu kuhira (Ifoto Titien M.)

Nyemazi John Bosco  umuyobozi w’akarere ka Kayonza agira ati’’Byaratekerejwe kuko mu mushinga wa KWIIMP biteganyijwe ko hari hegitari zigera ku bihumbi bibiri zahujwe z’abaturage bagera ku bihumbi bitatu magana atanu’’

Leta y’u Rwanda yatekereje kugeza ibikorwa byo kuhira mu murenge wa Ndego nk’igisubizo cy’ ikibazo cy’izuba ryakunze kwibasira ako gace kugeza ubwo mu myaka yashize abaturage bajyaga basuhuka ,ariko aho ibi bikorwa bitangiriye byabaye nk’igisubizo kirambye ahuhirwa imyaka inyuranye irimo ibigori;ibishyimbo,imbuto, ndetse ubu banatangiye kujya buhira mu buhinzi bw’ indabyo.

 Mbangukira Titien /Kayonza