Gatsibo: Hatashywe inyubako nshya y’Ishuri Alfredo mu Murenge wa Kiziguro.
Mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiziguru, hatashywe inyubako nshya y’Ishuri Alfredo, igizwe n’ibyumba 6 by’amasomo, ubwiherero ndetse na biro z’abayobozi b’ishuri. Iyi nyubako ije nk’igisubizo ku bibazo by’ababyeyi barerera muri iri shuri, kuko izafasha abana babo kwiga mu buryo bwisanzuye kandi butuma ireme ry’uburezi rirushaho kuzamuka.
Umuhango wo gutaha iyi nyubako watangijwe n’Igitambo cya Misa, ukomereza ku mbyino, indirimbo n’ibyishimo byo kwishimira iri terambere rifitiye akamaro abaturage.
Ababyeyi barerera muri iri shuri bagaragaje ibyishimo batewe n’inyubako nshya.
Umubyeyi witwa NYINAWUMUNTU Diane yagize ati: “Twari dufite ikibazo cy’ubucucike, abana bigaga batagendeye ku bipimo byiza. Ubu twizeye ko abana bacu bagiye kwiga neza kandi mu buzima bwiza. Turashimira cyane abatekereje iki gitekerezo.”
Umuyobozi Mukuru w’iri shuri, akaba ari na we washinze ikigo, Padiri Laurent RUTINDUKA, yavuze ko inyubako nshya zizafasha kwakira umubare munini w’abanyeshuri no kugabanya ubucucike mu mashuri.
Yagize Ati: “Iri shuri ryatangiye rifite abanyeshuri 16 mu 2016, ariko ubu rifite abarenga 354. Kuba twubatse ibyumba bishya ni intambwe ikomeye mu guhangana n’ubucucike kandi bikajyana n’intumbero y’igihugu yo guteza imbere ireme ry’uburezi. Ubu kandi dutangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo gufasha abana kubona ifunguro ku ishuri, tugamije guteza imbere imirire myiza no kunganira imibereho myiza y’abanyeshuri n’imiryango yabo.”
Yongeyeho ati: “Turacyasaba Leta kudufasha cyane mu bikoresho by’ishuri, cyane cyane ibitabo, kuko umubare dufite kugeza ubu ntuhagije ugereranyije n’abanyeshuri dufite.”
Ku ruhande rw’Akarere ka Gatsibo, Mushumba John, Umuyobozi ushinzwe Uburezi, yashimye abaterankunga n’ababyeyi bafatanyije muri iki gikorwa.
Yagize Ati: “Iki ni igikorwa cy’indashyikirwa mu guteza imbere uburezi bufite ireme. Ni intambwe ikomeye mu gufasha abana bacu kugira ejo hazaza heza. Turasaba ko imbaraga nk’izi zikomeza gushyirwa mu burezi kugira ngo buri mwana agire amahirwe angana mu myigire ye.”
Izina ry’iri shuri Alfredo ryakomotse ku nshuti ya Padiri Laurent Rutinduka yo mu Butaliyani, wari waje kumusura agasanga afite umushinga wo kubaka ishuri. Uwo mutaliyani yamusabye kuzita ishuri Alfredo, izina ry’umwana we wari waritabye Imana.
Byongeye, hari n’inshuti ya Padiri, umu injenyeri wamufashije mu kubaka iri shuri, na we amusaba ko rya kwitwa Alfredo.
Guhitamo iri zina byabaye uburyo bwo kubibuka no kubatera ishema binyuze mu burezi bw’abana b’u Rwanda.
Inyubako nshya zubatswe zitwaye asaga miliyoni 200 Frw, aturuka ku bufatanye bw’abaterankunga batandukanye, inkunga y’ababyeyi ndetse n’inzego z’ibanze.
Alfredo School yashinzwe mu mwaka wa 2016 n’abanyeshuri 16 gusa, ariko ubu imaze kugira abarenga 354, bikaba bigaragaza uko ishyigikirwa n’ababyeyi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa byagize uruhare mu kuyizamura.
GACINYA Regina
