Musanze: Ambasaderi w'Ubuhinde mu Rwanda yitabiriye siporo ya Yoga, bishimangira umubano w'iguhugu cye n'aka karere

Mu gihe hitegurwa umunsi mpuzamahanga wa siporo ya Yoga uzaba tariki ya 21 Kamena uyu mwaka, mu ka Musanze habereye iyi siporo yitabiriwe na Amasaderi w'Ubuhinde mu Rwanda Sh.Mrdu Pawan Das, ibi bishimangira ububano igihugu cye gifitanye n'aka karere.

Jun 8, 2025 - 22:34
Jun 9, 2025 - 07:22
 0
Musanze: Ambasaderi w'Ubuhinde mu Rwanda yitabiriye siporo ya Yoga, bishimangira umubano  w'iguhugu cye n'aka karere

Iyi siporo yabaye kuri uyu wa gatandatu, ibera ku kigo cy'urubyiruko cy'akarere ka Musanze; abayitabiriye bagaragaje ko ari ingirakamaro bikaba umwihariko kuko batojwe n'abakomoka mu gihugu ikomokamo.

Umuhire Ange Belise yagize ati "Yoga ni siporo ifite umwihariko wo kugorora imitsi, urumva itandukanye no kwishyushya; ituma habaho gutekereza (Meditation) habaho kuruhuka; urumva urebye ni ibyo."

Akomeza avuga ko gukorana n'Abahinde nka ba nyiri iyi siporo ari umugisha, ati "Kuri twebwe ni umugisha ukomeye kuko biratuma turushaho kubisobanukirwa no kubikora neza. Turi kumwe na ba nyirabyo, noneho tugiye kujya dukora ibintu tuzi tutabikopera ahandi."

Ntwari Eric yabaye muganga w'ikipe ya Musanze FC igihe kirekire; nk'umuntu umenyereye siporo asobanura ko umwihariko wa Yoga ari siporo buri wese akora ku rugero ashoboye.

Ati "Umwihariko wa Yoga ni uko ari siporo ya bose, abantu bakora bitonze, buri wese akora ku gipimo cye kandi ikagirira akamaro umubiri cyane kubera ko nyuma ya Yoga umubiri wose uba wakoze."

 Ntwari yasabye ko iyi gahunda itaba iy'umunsi umwe kuko ibaye umwe gusa itagira icyo imarira umubiri; asaba ubuyobozi ko nk'uko akarere ka Musanze gafitanye umubano wihariye n'igihugu cy'Ubuhide hakwiriye kubaho ibikorwa bibahuza.

Ati "Ndumva byagira akamaro cyane igihe bitaba iby'umunsi umwe,  twagerageza kwegera ubuyobozi tukareba koko niba muri ubwo bufatanye bafitanye n'Ubuhinde harimo ikintu niyo cyaba ngaruka kwezi cyangwa ngaruka gihembwe; ariko tukamenya ko ibi byishimo atari iby'umunsi umwe, naho bibaye iby'umunsi umwe umubiri wakwangirika kuruta uko wagirirwa akamaro."

N'ubwo siporo ya Yoga itamenyerewe, yitabiriwe n'ingeri zitandukanye

Ambasaderi w'Ubuhinde mu Rwanda Sh. Mrdu Pawan Das yatangaje ko yishimiye kugaruka mu karere ka Musanze ku butumire bwa Guverineri w'intara y'amajyaruguru; avuga ko kandi yishimiye kubona ab'ingeri zinyuranye bitabiriye iyi siporo.

Ati "Nishimiye kuba ndi hano I Musanze ni iby'agaciro kuba abana, abagabo b'abagore bitabiriye Yoga. Ibyiza bya Yoga usibye kuba ari imyitozo ngorora mubiri, inafasha mu mitekerereze, ifasha amaraso gutembera neza, igasubiza abantu imbaraga. Nasaba ko buri wese yagira siporo ya Yoga nka kimwe mu bigize ubuzima bwe."

Guverineri w'intara y'Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yatangaje ko ibikorwa nk'ibi bizakomeza; dore ko igihugu cy'Ubuhinde gifitanye amasezerano y'ubufatanye n'akarere ka Musanze.

Yagize ati "Uyu munsi twakoze siporo ya Yoga hateganyijwe ariko kugira ngo tumenyere, tuzitabire twese umunsi mpuzamahanga wa Yoga natwe twaramaze kumva neza Yoga ibyo ari byo. Muri rusange ni ibikorwa bizakomeza, nk'uko mwagiye mubyumva hari amasezerano ari hagati y'akarere ka Musanze n'igihugu cy'Ubuhinde."

Yongeraho ati "Ubwo rero natwe nk'uko tubyifuza, ubutaha hakagombye kubaho ibikorwa bizadufasha kwerekana umuco w'u Rwanda by'umwihariko ibikorwa birebana n'umuco muri Musanze, n'Ubuhinde bakabimenya."

Mu maserezano y'ubufatanye akarere ka Musanze gafitanye n'igihugu cy'Ubuhindi, harimo gusangizanya imico ku mpande zombi, guteza imbere ishoramari rishingiye ku nganda, ubucuruzi ndetse n'ibindi.