Ngororero: Ama Koperative yafashije Abagore kwiteza imbere
Bamwe mu bagore bo mu karere ka Ngororero, bahamya ko kwibumbira mu ma koperative byabafashije kwiteza imbere, kuri ubu bakaba baratangiye gukora ibikorwa bibinjiriza amafaranga bityo bakanabasha kugira uruhare mu iterambere ry’ingo zabo.
Aba bagore ni abo mu murenge wa Muhororo bakora ubukorikori Nyarwanda, abakora ubucuruzi buciriritse ndetse n’abandi bakora indi mirimo inyuranye.
MUKANYANDWI Marie Claire yagize ati ”ubu twiteje imbere. Sinkibaza umugabo umwenda, kubera kuba muri koperative ubu ndagurizwa amafaranga ashobora kunteza imbere hamwe n’umuryango wanjye, mbese nta kibazo mfite.”
UWIMANA Daphrose nawe agira ati ”twebwe tumaze gusobanukirwa nakamaro ko kwibumbira muri koperative kuko ubu ntawe ugikena kuko koperative ziduha amafaranga adufasha kwiteza imbere, kandi ubu tugeze ku rwego rushimishije mu iterambere.”
BAREKAYO Jean Marie Vianney ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhororo, avuga ko kuba abagore bari mu ma koperative bifasha cyane mu iterambere kuko bituma bizamura.
Yagize ati ”turasaba abagore gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha, kwishyira hamwe bakabasha gukorana kugirango biteze imbere, ndetse turanasaba n’abandi batarajya mu ma koperative kwitabira kuyamo kuko abateza imbere kubera ko baba bari hamwe.”
Muri rusange abagore bo mu karere ka Ngororero usanga hari n’ibindi bikorwa bitabira bibaganisha ku iterambere, urugero ni abo mu murenge wa Nyange baherutse kuganira n’ibitangazamakuru bya IZUBA, bagaragazaga ko bitewe no kwibumbira mu matsinda kuri ubu hari imishinga minini bateganya, irimo no kubaka inzu zIkodeshwa.
Yanditswe na Abdul NYIRIMANA
Kwibumbira mu ma Koperative byahinduye imibereho yabo
