kayonza: abakozi banenga abari abakozi bishe bagenzi babo muri Jenoside
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kayonza by’ umwihariko hibukwa abari abakozi b’ amakomini yahujwe akaba akarere ka Kayonza,Abakozi b’aka karere baravuga ko banenga bamwe mu bari abakozi ba leta bagiye bagambanira bagenzi babo bakicwa muri JENOSIDE yakorewe Abatutsi.Bavuga ko bene abo bakozi babuze indangagaciro zikwiriye kuba ziranga umukozi kuko umukozi agomba kuba abona uwo bakorana nk’ umuvandimwe;bakwiriye kuba bafite byinshi bahuriyeho kuruta ibyabatanya.
Abakozi b’ Akarere basanga abagiye bagambanira bagenzi babo muri Jenoside ndetse na bamwe mu bari abakozi banagize uruhare mu kwica cyangwa kwicisha bagenzi babo barabaye ibigwari.
Emile NIYITEGEKA ni umukozi w’ Akarere ku kicaro gikuru kuva mu mwaka wa 2016 avuga ko kwibuka abari abakozi ari ukubaha agaciro no gufata umwanya wo gutekereza kw abakozi ubu bakorera Akarere bakarangwa n’ indangagaciro zikwiriye.Agira ati’’Igikorwa cyo kwibuka ,twe nk’ abakozi bidusigiye umukoro wo gukomeza gutekereza ku nshingano dufite nk’ abanyarwanda zo gusigasira ubumwe ,tukirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kandi tukaba dufite nundi mukoro wo gutanga serivisi nziza ku batugana mu byiciro byose ,tukarangwa n’ urukundo,tukimakaza gahunda ya Ndi umunyarwanda’’.
Egide Ngabonziza,umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari ka Rukara mu murenge wa Rukara yungamo akavuga ko abari abakozi batatiye igihango bahemutse.
Agira ati’’Ubusanzwe umukozi akwiye kuba ahora ashishikajwe no gutanga serivisi ariko siko byagenze muri Jenoside ndetse no mu myaka ya mbere yayo kuko hari bamwe mu bakozi bari barokamwe n’ urwango,ibi rero ntibikwiriye nibyo kwamagana’’.
Mugenzi we Alice MUKAMUSONERA,umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari ka Gikaya mu murenge wa Nyamirama avuga ko iyo bibutse abari abakozi ari umwanya wo gukomeza kumva ko ari inshingano ya buri munyarwanda akanavuga ko abari abakozi batakundanye bakagira uruhare muri Jenoside ari ubuhemu bakoreye ikiremwamuntu.
Ati’Twe dufite inshingano zo kwimakaza urukundo aho dukorera kuko abo dukorana nibo bavandimwe ku ikubitiro tumarana igihe dufite rero inshingano zo kurangwa n’ ubumwe ari nako dutanga serivisi nziza.’’
Agira ati’’Abakozi bafite mu nshingano zabo gutanga serivisi inoze kuko niko kubaka igihugu cyashegeshwe n’ imiyoborere mibi yaganishije igihugu kuri Jenoside mubo yahitanye harimo n’ abari abakozi’’.
Mu kwibuka abari abakozi b’ amakomini yahujwe akaba Akarere ka kayonza bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 byaranzwe no gushyingura mu cyubahiro mu rwibutso rwa Mukarange umubiri wa Hitimana kayitani wari veterineri wa komini Muhazi n’abana be 3 bari bashyinguye mu isambu yabo mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange.
Abakozi bibutswe n’ abakoreraga komini kayonza; Muhazi ;Rukara na kabarondo zahujwe zikaba Akarere ka kayonza.Kugeza ubu abamaze kumenyekana bakoreraga aya makomini bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Jeneoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni cumi na batatu(13).
TITIEN MBANGUKIRA/KAYONZA

