Ese wari uziko Denmark yegukanye igikombe cy’uburayi itarabonye itike?
Mu mateka y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, nta gitangaza cyasize benshi batunguwe nk’ icyakozwe n’ ikipe y’ igihugu ya Denmark mu mwaka wa 1992. Ni ikipe yari yarasezerewe mu majonjora ya Euro 1992, ariko iza guhamagarwa mu buryo butunguranye nyuma y’uko indi kipe ikuwe mu irushanwa. Icyakurikiyeho cyabaye amateka adasanzwe.
Mu majonjora y’ igikombe cy’ uburayi mu 1992, Denmark yari yasoje iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya Yugoslavia, bityo ntiyabona itike yo kujya mu cyiciro cya nyuma. Abakinnyi benshi bari batangiye ibiruhuko ndetse bamwe bari bari kumwe n’ imiryango yabo.
Icyakora, ibintu byahindutse mu buryo bwihuse ubwo igihugu cya Yugoslavia cyakumirwaga mu mikino y’ igikombe cy’ uburayi cy’ i 1992, kubera ibibazo bya politiki n’ intambara zari zirimo kubera mu gihugu cyabo. Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru ku mugabane w’ u Burayi (UEFA) ryahise ritumira Denmark ngo ijye gusimbura Yugoslavia, nubwo yari yarasezerewe.
N’ubwo benshi batari bayitezeho byinshi, Denmark yinjiye mu irushanwa ifite umutima wo kurwana. Yari ifite abakinnyi bakomeye barimo Peter Schmeichel na Brian Laudrup. Iyi kipe yabanje kugorwa mu matsinda ariko iza gukomeza kugera muri ½, aho yasezereye u Buholandi kuri penaliti.
Ku mukino wa nyuma, Denmark yahuye n’ u Budage bwari bufite izina rikomeye muri ruhago y’u Burayi. Nubwo benshi bahaga amahirwe Abadage, Denmark yatsinze ibitego 2-0 maze yegukana igikombe cya Euro 1992. Byabaye kimwe mu bitangaza bikomeye byabaye mu mateka y’umupira w’amaguru.
Nubwo iyi kipe itari yaranabonye itike yo gukina Euro 1992, yanditse amateka akomeye atazibagirana. Ni urugero rwerekana ko mu mupira w’amaguru nta kidashoboka.
Jacques Roger NSHIMIYIMANA

