MINALOC na Minisiteri y'ibidukikije zabonye ba Minisitiri bashya, izindi zigumana abari basanzwe

Nyuma y'uko Guverinoma ibonye minisitiri w'intebe mushya Dr. Justin Nsengiyumva wasimbuye Edouard Ngirente kuri uyu mwanya; Minisiteri ebyiri zahawe aba Minisitiri bashya izindi zigumana abari basanzwe.

Jul 24, 2025 - 21:52
Jul 24, 2025 - 22:04
 0
MINALOC na Minisiteri y'ibidukikije zabonye ba Minisitiri bashya, izindi zigumana abari basanzwe

Mu itangazo ryo ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Nyakanga 2025, ryanyujijwe ku rukuta rwa X  rw'ibiro by'umuvugizi wa Guverinoma (OGS) rigaragaza urutonde rw'abagize Guverinoma barimo aba Minisitiri, abanyamabanga ndetse n'abandi bayobozi bakuru.

Iri tangazo rije nyuma y'umunsi umwe gusa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ashyizeho  Minisitiri w'Intebe mushya Dr. Justin Nsengiyumva wasimbuye Dr. Edouard Ngirente wari umaze imyaka hafi 8 kuri uyu mwanya. 

Mu ba Minisitiri bashya bashyizwe mu nshingano, harimo Dominique Habimana wagizwe Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu asimbuye Dr. Patrice Mugenzi; ndetse na Bernadette Arakwiye wagizwe Minisitiri w'Ibidukikije asimbuye Dr. Uwamariya Valentine wari usanzwe kuri uyu mwanya. Ni mu gihe abandi ba Minisitiri ari abari basanzwe mu nshingano.

Habimana Dominique aje kuri uyu mwanya nyuma y'igihe kigera ku mwaka yari amaze ari umunyamabanga mukuru w'ikigo RALGA, ni mu gihe Bernadette Arakwiye afite ubunararibonye bw'imyaka isaga 15 mu kubungabunga ibidukikije no kubizahura [Conservation& Restoration].

Mu yandi maraso mashya yashyizwe muri Guverinoma, harimo Dr. Telesphore Ndabamenye wagizwe umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n'ubworozi, ndetse na Jean de Dieu Uwihanganye wagizwe umunyamabangawa Leta ushinzwe ibikorwaremezo.