Rwanda: Inama mpuzamahanga yasojwe i Kigali ishimangira ubufatanye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Kigali mu Rwanda hasojwe inama mpuzamahanga igamije guteza imbere gahunda z’ibihugu zo kwigarurira no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, hagamijwe gufasha cyane cyane ibihugu bikennye kandi bikomeje kwibasirwa n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.

May 22, 2026 - 09:14
 0
Rwanda: Inama mpuzamahanga yasojwe i Kigali ishimangira ubufatanye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Iyi nama yateguwe n’Itsinda ry’Impuguke z’Ibihugu Bikennye kurusha ibindi rikorera mu Muryango w’Abibumbye ushinzwe kurwanya imihindagurikire y’ibihe (UNFCCC), ihuriza hamwe abayobozi, impuguke n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku ngamba zafasha ibihugu kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no gushyira mu bikorwa gahunda zo kubaka ubushobozi bwo kwihanganira izo ngaruka.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) kivuga ko iyi yagize akamaro gakomeye kuko yafatiwemo imyanzuro irimo kongera ubufatanye mpuzamahanga no gushaka inkunga zizafasha ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Paul Desanker, Umunyamabanga w’Itsinda ry’Impuguke rikorera muri UNFCCC, yavuze ko ibihugu bikennye bikomeje kuba mu byibasirwa cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kubera ubushobozi buke bifite bwo guhangana na zo. Yagaragaje ko iyi nama ari amahirwe yo guhuriza hamwe ibitekerezo no gushyiraho ingamba zihuriweho zizafasha ibihugu kunoza igenamigambi no kubona ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo byiyemeje.

Yagize ati: “Ibihugu byinshi biri mu nzira y’amajyambere bikomeje guhura n’ibibazo bikomeye bituruka ku mihindagurikire y’ibihe. Turifuza ko iyi nama iba urubuga rwo kongera ubufatanye no gufasha ibihugu gushyira mu bikorwa gahunda zabyo zo kwihanganira izi ngaruka.”

Bamwe mu bitabiriye iyi nama bagaragaje ko ari urubuga rw’ingenzi rutuma ibihugu bisangira ubunararibonye ndetse bigafatanya gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe bikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage, ubuhinzi ndetse n’ubukungu.

Pacifique Ufitinema, umwe mu bitabiriye iyi nama, yavuze ko guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bidashoboka hatabayeho ubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Yagize ati: “Hakenewe imikoranire ikomeye hagati ya za guverinoma, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage kugira ngo ibikorwa byo kurengera ibidukikije bitange umusaruro kandi tugabanye ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Faustin Munyazikwiye, yagize ati: “Kwakira iyi nama ku Rwanda ni ikimenyetso cy’ubushake n’ubuyobozi bw’u Rwanda mu guteza imbere ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Turifuza ko imyanzuro yafatiwe hano ihinduka ibikorwa bifatika bifasha ibihugu kongera ubushobozi bwo kwihanganira ingaruka zayo, binyuze mu bufatanye, gushaka inkunga no gushyira mu bikorwa gahunda zirambye zo kurengera ibidukikije.”

Yongeyeho ko u Rwanda ruzakomeza gushyira imbaraga mu mishinga yo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ibisubizo bifasha abaturage n’inzego zitandukanye guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.

 Iyi nama ikaba yarashizeho umurongo mushya mu mikoranire mpuzamahanga no gushimangira uruhare rw’ibihugu mu kubaka ejo hazaza harambye, harangwa no kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

GACINYA Regina