U Rwanda Rwizihije umunsi Mpuzamahanga w'Impunzi

Jun 30, 2026 - 12:24
 0
U Rwanda Rwizihije umunsi Mpuzamahanga w'Impunzi

Kuri uyu wa Kabiri u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Impunzi.

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yagaragaje ko mu Rwanda hari impunzi zashoye imari mu bikorwa bibyara inyungu, izindi zihabwa imirimo mu nzego za Leta n’iz’abikorera hagamijwe kuziteza imbere.

Ibi byakozwe mu rwego rwo kunganira inkunga impunzi zihabwa kugira ngo ziteze imbere zidateze amaso ku mfashanyo z’Umuryango w’Abibumbye gusa, kuko ziba zidahagije. 

Impunzi U Rwanda rucumbikiye zituruka mu bihugu nka Congo ,Burundi, ndetse na Libya 

Izi Mpunzi 90% ziri mu nkambi 5 arizo Kiziba, Nyabiheke, Kigeme, Mugombwa, na Mahama bagera hafi ku bihumbi 137,000.

By Jane Uwamwiza