Kayonza: Kubakira abatishoboye byabaye umuhigo w'urubyiruko rwa Rwinkwavu

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Rwinkwavu, Akarere ka Kayonza, rwatangije igikorwa cyo kubakira umuturage utishoboye inzu, rwiyemeza ko ruzakomeza gutanga umuganda kugeza yuzuye, mu rwego rwo kugira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage.

Jun 30, 2026 - 11:36
Jun 30, 2026 - 15:03
 0
Kayonza: Kubakira abatishoboye byabaye umuhigo w'urubyiruko rwa Rwinkwavu

Iki gikorwa cyatangirijwe mu Kagari ka Nkondo, aho urubyiruko rwahuriye rubumba amatafari azifashishwa mu kubaka inzu ya Muhongerwa Séraphine, wari umaze igihe ubayeho mu nzu itamukwiriye ndetse yaragerageje gutangira kubaka indi ariko ubushobozi bukamubana buke.

Muhongerwa avuga ko yari yaragejeje inzu ku rwego rwo kuyisakara, ariko akabura ubushobozi bwo kuyuzuza.

yagize ati "Iki kibanza ni icyanjye. Aho mba si heza, ni yo mpamvu natangiye kubaka inzu nshya. Nageze aho nyisakara, ariko hari hakenewe izindi mbaraga. Nishimiye cyane ko uru rubyiruko rwaje kunganira, kandi nizeye ko iyi nzu izuzura nkabona aho ntura heza."

Abagize uru rubyiruko bavuga ko gufasha abatishoboye kubona aho kuba ari inshingano biyemeje, kuko badashobora kwishimira guturana n'abaturage badafite amacumbi akwiye.

Iratwumva Pacifique, umwe mu rubyiruko rwo mu Kagari ka Mukoyoyo,

yagize ati:"Nk'urubyiruko, ntidushobora guterwa ishema no guturana n'utagira aho aba. Kuba uyu mubyeyi yari yaratangiye kubaka byaduteye imbaraga zo kumuba hafi no kumuha umuganda kugira ngo abone icumbi gikwiye."

Mutoni Rosine wo mu Kagari ka Nkondo nawe yavuze ko ibikorwa nk'ibi ari uburyo bwo kugaragaza urukundo no kwita ku mibereho y'abaturage 

yagize ati "Twishimira gufatanya muri ibi bikorwa byo kubakira uyu mubyeyi. Ntabwo tuzagarukira ku kubumba amatafari gusa, ahubwo tuzakomeza gutanga imbaraga zacu kugeza inzu yuzuye."

Umuhuzabikorwa w'Urubyiruko mu Karere ka Kayonza, Rukundo Pacifique, yavuze ko ibikorwa nk'ibi biri gukorwa no mu yindi mirenge yose igize akarere, kuko biri mu mihigo urubyiruko rwihaye yo guteza imbere imibereho y'abaturage.

yagize ati "Mu tugari twose tugize Akarere ka Kayonza urubyiruko ruri mu bikorwa bitandukanye bigamije guhindura imibereho y'abaturage. Kubakira abatishoboye ni umwe mu mihigo twihaye kandi tuzakomeza kuwusohoza."

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Kayonza ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Higiro Jules, yashimiye uruhare rw'urubyiruko mu kunganira ubuyobozi bw'akarere mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

Yasabye urubyiruko gukomeza kwitabira ibikorwa by'urukundo n'ubwitange, avuga ko kubakira abatishoboye ari kimwe mu bikorwa bifasha abaturage kugira ubuzima bwiza kandi bikubaka ubumwe n'ubufatanye mu muryango nyarwanda.

Igikorwa cyo kubakira abatishoboye kiri mu bikorwa by'urukundo n'ubwitange urubyiruko rwo mu Karere ka Kayonza rukomeje gushyira imbere, mu rwego rwo gushyigikira gahunda za Leta zigamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage no gufasha abatishoboye kubona amacumbi atekanye.

Kubakira umuturage mu murenge wa Rwinkwavu birimo gukorwa n’urubyiruko rwabo biriyongera ku bindi bikorwa rukora mu bukangurambaga bunyuranye.

TITIEN MBANGUKIRA/KAYONZA