Paraguay: Perezida Santiago Peña yatanze ikiruhuko rusange

Perezida wa Paraguay, Santiago Peña Palacios, yatangaje umunsi w'ikiruhuko rusange nyuma y'uko ikipe y'igihugu ayoboye yanditse amateka yo kugera muri ⅛ cy'irangiza cy'Igikombe cy'Isi cya 2026, isezereye u Budage kuri penaliti. Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo guha agaciro intsinzi yatumye Abanya-Paraguay bishimira igihugu cyabo kurushaho.

Jun 30, 2026 - 10:49
Jun 30, 2026 - 10:50
 0
Paraguay: Perezida Santiago Peña yatanze ikiruhuko rusange

Paraguay yakoze amateka mashya mu mupira w'amaguru nyuma yo gukuramo u Budage mu mukino wa 1/16 cy'irangiza wabaye ku wa 29 Kamena 2026. Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 nyuma y'iminota 120, mbere y'uko Paraguay itsinda penaliti 4-3 igahita ibona itike ya ⅛ cy'irangiza.

Mu rwego rwo kwifatanya n'ibyishimo by'abaturage, Perezida Santiago Peña Palacios yahise atangaza ko igihugu cyose gihabwa umunsi w'ikiruhuko rusange. Mu itangazo ryasohowe n'Ibiro bya Perezida, yavuze ko iyo ntsinzi ari ishema ry'igihugu cyose ndetse ko ikwiye kwizihizwa n'Abanya-Paraguay bose.


Yagize ati: "Ikipe yacu yagaragaje ubutwari, ubwitange n'icyizere cyatumye izamura ibendera rya Paraguay imbere y'Isi. Uyu ni umwanya wo kwishimira ibikorwa by'abakinnyi n'abatoza ndetse n'inkunga y'abaturage."

Nyuma y'itangazwa ry'uwo munsi w'ikiruhuko, abaturage bo mu bice bitandukanye by'igihugu, cyane cyane mu murwa mukuru Asunción, basohotse mu mihanda bafite amabendera ya Paraguay, baririmba indirimbo z'igihugu ndetse bishimira intambwe ikipe yabo yateye.

Iyi ni imwe mu ntsinzi zikomeye Paraguay imaze kugeraho mu marushanwa y'Igikombe cy'Isi, kuko yasezereye imwe mu makipe afite amateka akomeye muri ruhago ku rwego mpuzamahanga. Abasesenguzi b'umupira w'amaguru bavuga ko iyi ntsinzi ishobora kongera icyizere cy'iyi kipe mu rugendo rwayo rwo guhatanira kugera kure muri iri rushanwa.

Icyemezo cya Perezida Santiago Peña Palacios cyo gutangaza umunsi w'ikiruhuko cyagaragaje uburyo siporo ishobora guhuza abaturage no kubaha ishema ry'igihugu. Uko Paraguay ikomeje kwitwara muri iri rushanwa, ni na ko icyizere cy'Abanya-Paraguay gikomeje kwiyongera ko amateka mashya ashobora gukomeza kwandikwa muri iyi mikino y'Igikombe cy'Isi cya 2026. Muri 1/8 Paraguay izahura nizava hagati ya Sweden n’Ubufaransa.

Jacques Roger NSHIMIYIMANA