Perezida Paul Kagame yahaye ipeti rya AIP aba ofisiye 436 bashya muri Polisi.
Mu Ishuri rya Polisi I Gishari mu Karere ka Rwamagana niho habereye umuhango wo kwinjiza ba Ofisiye bashya muri Polisi y'Igihugu no kwizihiza imyaka 25 y’ubufatanye butanga umutekano.
Ba Ofisiye bashya
Ni amasomo batangiye tariki 15 Nyakanga 2025, aho bose hamwe ari 436, barimo 124 barangije amasomo y’icyiciro cya kaminuza mu mashami atandukanye y’Ishuri rya Polisi riri i Musanze.
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riri i Gishari, CP Rafiki Mujiji, yavuze ko mu gihe aba bapolisi bamaze bahugurirwa muri iri shuri bahawe ubumenyi buhagije.
Ati “Mu gihe aba banyeshuri bamaze hano bize amasomo agamije kubongerera ubushobozi, imyitwarire n’imikorere ya kinyamwuga ku rwego rw’aba Ofisiye bato muri Polisi"
Ba Ofisiye bashya
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame akaba n'umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda Ari nawe wabahaye iri peti rya AIP kuri uyu wa Gatanu yashimye aba polisi bashya kuba bageze ku ntambwe yo kwinjizwa muri Police y'u Rwanda.
Perezida Paul Kagame hamwe n'umuyobozi wa Polisi
Yagize Ati" ndashimira aba ofisiye bashya barangije amasomo ubu bakaba binjiye muri Polisi,gusa ibyuko mu bishoboye tuzabibonera mu kazi mugiyemo "
Uyu munsi Kandi Polisi Yizihije Isabukuru y'imyaka 25 n'ubufatanye butanga umutekano ,Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yashimiye Polisi uruhare rwabo m'umutekano w'igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga ko Ari ingenzi.
Jane Uwamwiza

