Nyabihu: Abaturage basanga ikinamico ari urufunguzo mu kugaragaza ngo gukemura amakumbirane yo mu ngo
Abatuye imirenge ya Rugera na Shyira yo mu karere ka Nyabihu bavuga ko ikinamico zikinirwa aho batuye ari urufunguzo rwo gukemura amakimbirane ari mu ngo; kuko ibikinwa ari ibibera mu ngo zabo.
Hirya no hino mu gihugu, haracyumvikana ingaruka z'amakimbirane yo mu ngo zirimo imfu gatanya za hato na hato n'ibindi.
Abatuye imirenge ya Rugera na Shyira y’akarere Nyabihu; bagaragaza ko gukinirwa ikinamico kenshi byahindura imibereho y’ingo zabo zikava mu makimbirane; dore ko ibikinwa bisa neza n’ibiziberamo.
Mukandayisenga Marie Chantal, ni umubyeyi w’abana batatu, atuye ahitwa muri Vunga mu murenge wa Shyira. Nyuma yo gukinirwa ikinamico; ahamya ko yasanze ibyakinwe bisa neza n’ibibera mu rugo rwe, ruhoramo amakimbirane ashingiye ku businzi.
Ati "Uriya mukino nawukunze, ndi umu mama w'abana batatu, nanjye mfite umugabo w'umusinzi umeze kuriya! Ariko iyo mbibonye nanjye binsha intege. Ni ukuvuga ngo iyo umugore n'umugabo bicaye barambije, bakajya inama, ingingo yose bayigeraho, urugo rukubakwa rugakomera."
Ikinamico ikinirwa mu baturage ikangura abafite amakumbirane, hari n'abahitamo guhinduka kubera yo
Naho Musabyimana Jean Bosco, yiyemerera ko yahozaga umugore we ku nkeke, umutungo w’urugo wose akawumarira mu businzi; igihe umugore agize icyo amubaza bikamuviramo gukubitwa.
Kuri uhu ubu yamaze guhinduka, byose ibikesha ibiganiro birimo n’ikinamico, bitegurwa n’umuryango Mukamira Community Based Organization (MCBO).
Yagize ati "Mbere iwanjye hahoraga intonganya, ntabwo nabanaga neza n'umugore ndetse n'urubyaro, kubera ubusinzi. Uri kubona ndi umuntu w'umusore, iryo nakoreraga ryose narariteruraga nkarijyana mu kabari."
Arakomeza ati "Ariko nyuma y'aho umuryango MCBO uje kunganiriza narahindutse. Ntabwo nasindaga ngo n'umugore asinde, ahubwo ni njye musinzi wabaga urimo. Biriya bintu byo kugurisha igitoki utumvikanye n'umugore ukajya kunywa, ntabwo ari ukuvuga ngo ni amagambo ahubwo bakina ibyo babona."
MATEGEKO Saphia, ni umuyobozi ndetse n’umuvugizi w’umuryango Mukamira Community Based Organization. Avuga ko gukoresha ikinamico kuruta ibiganiro, bituma babona umusaruro mu buryo bworoshye kuko bakina ibibera mu gace bakiniyemo.
Ati "Duhitamo gukoresha ikinamico kuko nyine niyo mpamvu byitwa ikinamico. Dukinira ahantu bitewe n'imico twabonye ihari, niba ari nk'ahantu wenda tuzi ko haba amakimbirane, hakaba n'ingo nziza nyine ngira ngo mwabonye n'ikinamico; iyo mico niyo ikinwa kugira byo byibura hagire n'abahinduka."
Yongeraho ati "Kandi buriya impamvu duhitamo ikinamico ni uko iyo irangiye tubona benshi bahindutse kuruta kuba twatanze ibiganiro."
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu MUKANDAYISENGA Antoinnette, yasabye abaturage kwimakaza umuco w’ibiganiro ndetse bagaha abana umwanya muri ibyo biganiro, kuko ari ishingiro ryo kugira umuryango utekanye.
Umuyobozi w'akarere ka Nyabihu yasabye abaturage guha abana umwanya mu biganiro byo mu muryango
Ati "Icyo dushishikariza imyiryango, abaturage bacu; ni ukugira umwanya w'ibiganiro mu muiryango. Biriya biganiro biba mu rugo hagati y'abashakanye ndetse n'abana ni ibiganiro byiza aho bamwe batubwira ko hari igihe umwana ababwira ko agira isoni zo kuba hari aho agera bakamubwira ko bumvise iwabo barwanye; ibyo umubyeyi yabyumva agahitamo kuvuga ati nshiye bugufi ibiganiro byo mu muryango biramfashije, na cyane ko hari igihe asubira inyuma agasanga icyabimuteye ari ikintu kitari gikwiriye."
Umuryango Mukamira Community Based Organization ukurikirana imiryango isaga 145 ibana mu makimbirane, ni mu gihe mu karere kose ka Nyabihu habarurwa imiryango ibana mu makimbirane igera kuri 749 harimo isaga 400 igaragaza impinduka.

