Polisi y'igihugu yamuritse ibikoresho bishya bifite ikoranabuhanga rihambaye mu gucunga umutekano n'ibindi [amafoto ]

May 27, 2026 - 13:18
 0
Polisi y'igihugu  yamuritse ibikoresho bishya bifite ikoranabuhanga rihambaye mu gucunga umutekano n'ibindi [amafoto ]

Polisi y’Igihugu yerekanye ibikoresho bigezweho byerekana ubushobozi uru rwego rukomeje kubaka mu gucunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo.

Ni ibikoresho byiganjemo ibigezweho bifite ikoranabuhanga rihambaye ryaba irisanzwe ndetse n’iry’ubwenge buhangano [AI].

Ibi bikoresho biherereye mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana, byamurikiwe Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu, mbere yo kuyobora umuhango wo kwinjiza ba Ofisiye bato muri Polisi y’Igihugu.

Mu bikoresho Polisi y’u Rwanda ifite biyifasha mu kazi kayo ka buri munsi, harimo indege zigenzura ibikorwa byose bibera ku butaka haba ku manywa na nijoro.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko iyo umuntu ari muri iyi ndege ashobora gutanga amakuru kugira ngo abari hasi ku butaka batange amakuru afasha mu gukemura ikibazo cyabaye.

Polisi y’Igihugu kandi ifite drones zicunga umutekano ziri mu kirere aho hari nk’izifite ubushobozi bwo kumara amasaha ane mu kirere. Hari izindi drones zikora igihe gito aho zamara iminota 50 ziri mu kirere, camera yazo ifite ubushobozi bwo kureba n’umuntu wihishe munsi y’Igiti.

Polisi y’Igihugu kandi ifite imbwa iri mu ishusho ya Robot, itahura ahari imyuka ishobora guhumanya cyangwa ibikoresho bishobora guturika bishobora guhungabanya ubuzima bw’abantu.

Hari ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu gukora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, gukosorwa no kwishyura bishobora gukorwa mu gihe cy’isaha imwe.

Hari ibikoresho bitanga ubwirinzi ku bantu babirimo, ubuturutse ku masasu cyangwa n’ibindi bikoresho. Hari intwaro zikoreshwa n’abitwa SWAT, bakora ubutabazi mu nzu ndende cyangwa ahandi hantu hateye ubwoba.

Polisi y’Igihugu kandi ifite imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano; ibikoresho byifashishwa n’inzego za Polisi zishinzwe umutekano wo mu muhanda n’ibindi.

Jane Uwamwiza