Rwamagana: Ababyeyi bashima uruhare rw'ingo mbonezamikurire mu burere bw'abana babo.
Tariki 16 Kamena Kimwe n'ahandi hose mu gihugu hizihijwe umunsi w'umwana w'umunyafurika, mu murenge wa Muhazi ku rwego rw'Akarere ka Rwamagana niho wizihirijwe,Ababyeyi bafite abana mu rugo mbonezamikurire rwa Wisdom Bridge bavuze ko uyu munsi ubafasha kongera kwita ku nshingano zo kurera abana babo bishimira n'uruhare rw'ingo mbonezamikurire mu burere bw'abana babo.
Abana bahabwa ifunguro
Kubwimana Gloriose atuye mu Kagali ka Karitutu mu murenge wa Muhazi afite umwana wiga mu rugo mbonezamikurire rwa yagize Ati" uyu munsi w'umwana w'umunyafurika ni umunsi utwibutsa nk'ababyeyi ko dukwiriye kwita ku Bana bacu tubaha uburere bwiza kuko Ari uburenganzira bwabo Kandi Ari nabo Rwanda rwejo."
Uyu Mubyeyi yakomeje avuga ko bashima gahunda y'ingo mbonezamikurure Ati" turashima Ubuyobozi bwacu bwashyizeho iyi gahunda y'ingo mbonezamikurure kuko iragufasha cyane,ubu abana bacu bamenye kuvuga neza,ntitukirwaza bwaki,bahabwa indyo yuzuye Kandi bakadufasha no kumenya kuyitegura,turabyishimira cyane."
Mu rugo mbonezamikurire batozwa no gusoma
Mugunga Isaie nawe ni umubyeyi urerera mu rugo mbonezamikurire rwa Wisdom for bridge atuye mu Kagali ka nyarusange mu murenge wa Muhazi nawe Yavuze ko uyu munsi w'umwana w'umunyafurika Ari ingenzi Ati" uyu munsi ni ingenzi ku Bana bacu ndetse no kuri twebwe Ababyeyi kuko utwibutsa gufata abana bacu neza Yaba abo twabyaye ndetse n'abana Bose kuko bafite uburenganzira bwabo Kandi tugomba kubahiriza ."
Yagize Ati" umwana afite uburenganzira bwo kwiga,kurya neza, n'ibindi,twese nk'ababyeyi dukwiriye kubyubahiriza kuko ni inshingano zacu."
Umubyeyi Mugunga Isaie
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage Umutoni Jeanne yasabye Ababyeyi Bose kwitabira ingo mbonezamikurire y'Abana bato kuko Ari wo musingi mu burere Ati"kuri uyu munsi w'umwana w'umunyafurika turongera gukangurira Ababyeyi kugana Ingo mbonezamikurire kuko ibigisha kwita ku Bana kuva bakibasama ,iyo umwana yitaweho kuva akiri muto kugeza atangiye mu ngo mbonezamikurire bituma akurana ubuzima bwiza."
Yongeye ho ko umubyeyi utwite akwiriye gukurikiza inama ahabwa n'abajyanama b'ubuzima ,akipimishiriza ku gihe inshuro zagenwe ,yamara kubyara akonsa umwana neza,akamugaburira indyo yuzuye ndetse igihe cyagera akajyanwa mu ngo mbonezamikurire y'Abana bato, nibwo tuzaba turi kurera neza."
Visi Meya Umutoni Jeanne
Insanganyamatsiko y'umunsi w'umwana w'umunyafurika uyu mwaka iragira iti"ndera neza nkure nemye"
Jane Uwamwiza

