Tariki 22 Nyakanga: Ibihugu 44 byasinye amasezerano ya Bretton Woods yashyizeho Banki y'Isi na IMF
Tariki 22 Nyakanga ni umunsi uhuza amateka y'intambara, ubuzima bw'abantu, n'impinduka zikomeye.
Muri Afurika no ku Isi ni umunsi wibutsa ibyago by'intambara, ubumenyi, n'abantu bakoze amateka.
1.Mu Rwanda
- 22 Nyakanga rero yari mu minsi ya mbere yo kubaka igihugu no gushaka uko abantu basubira mu buzima busanzwe.
- 1996: Umutekano mu Rwanda
Muri Nyakanga 1996, ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Rwanda cyatangaje ko habaye ubwicanyi 365 mu bikorwa 93 bitandukanye mu Gihugu hose . Mu Ntara ya Gisenyi honyine hapfuye 220. Ibi byagaragazaga ibibazo by'umutekano byari bikigaragara nyuma ya Jenoside.
2.Muri Afurika
- 1969: Patassé yavukiye Muri Repubulika ya Afurika yo hagati.
Ku wa 22 Nyakanga 1969 havutse "Ange-Félix Patassé" wabaye Perezida wa Repubulika ya Afurika yo hagati kuva 1993 kugeza 2003.
- 2002:Gushyiraho Amategeko mashya y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe-AU
Mu ntangiriro za Nyakanga 2002 i Durban muri Afurika y'Epfo, Umuryango wunze Ubumwe bw'Afurika - OAU wahindutse AU - African Union.
Ku wa 22 Nyakanga habaye inama za mbere zo gushyiraho amategeko mashya ya AU.
3.Ku Isi
- 2016: Igitero i Munich, Ubudage
Ku wa 22 Nyakanga 2016, umusore w'imyaka 18 yarashe abantu 9 mu nzu y'ubucuruzi i Munich. Byateje impaka ku bijyanye n'umutekano mu Burayi.
- 1944: Amasezerano ya Bretton Woods
Ku wa 22 Nyakanga 1944, ibihugu 44 byasinye amasezerano ya Bretton Woods yashyizeho Banki y'Isi na IMF. Yari intambwe ikomeye mu bukungu bw'Isi nyuma y'Intambara ya 2.
- 2011: Ibitero bya Oslo na Utoya, Norvege
Ku wa 22 Nyakanga 2011, Anders Behring Breivik yakoreye ibitero byahitanye abantu 77 muri Norvege. Ni kimwe mu bikorwa bibi byibukwa cyane muri iki gihe.
5.Ibyamamare byavutse Tariki 22 Nyakanga
. Selena Gomez - 1992: Umuririmbyi n'umukinnyi wa filime w'Umunyamerika, uzwi ku ndirimbo no mu mirimo yo gufasha abandi
. Willem Dafoe - 1955: Umukinnyi wa filime ukomeye wo muri Amerika
. Edward Hopper - 1882: Umuhanzi w'icyamamare wo muri Amerika uzwiho amashusho agaragaza ubuzima bwa buri munsi
5.Ibyamamare byitabye lmana Tariki 22 Nyakanga
. Isaac Stern - 2001: Umucuranzi w'icyamamare wa violin wo muri Amerika
. Albert Ellis - 2007: Umuhanga mu by'ubuzima bwo mu mutima washinze uburyo bwo kuvura "REBT"
6.Ibyaranze Tariki 22 Nyakanga Muri Siporo
Mu 2012, Bradley Wiggins yanditse amateka mu gusiganwa ku magare ubwo yabaga Umwongereza wa mbere (British rider) wegukanye isiganwa rya Tour de France ku nshuro yaryo ya 99.
Mu mwaka w’ i 1894, habaye isiganwa rya mbere ry’imodoka ku isi ryaturutse i Paris ryerekeza i Rouen mu Bufaransa, ryegukanwe na Jules-Albert de Dion.
Mu 1999, hemejwe kandi hatangizwa gahunda zihariye z’imikino y’abafite ubumuga mu marushanwa amwe n’amwe akomeye, nubwo Special Olympics yatangijwe ku ya 20 Nyakanga mu 1968.
Hari kandi abakinnyi babiri ba Real Madrid bavutse kuri iyi Tariki barimo Marc Cucurella na Ferederico Valverde bombi bavutse 1998.
Inkomoko
.Wikipedia,
.Human Rights Watch
.PubMed -
. Goma Epidemiology Group
.Timeline y'Amateka y'u Rwanda
By Jane Uwamwiza

