Rwanda: Ahazaza h’ubuzima rusange ku Isi hazagengwa n’ibyemezo bifatwa n’ubuyobozi bwiza -Bill Gates
Abayobozi mu nzego zifite aho zihuriye n’ubuzima n’ikoranabuhanga, abashakashatsi mu rwego rw’ubuzima, abarimu muri za kaminuza zigisha ibijyanye n’ubuvuzi n’abanyeshuri muri rusange, bahuriye i Butaro kuri Kaminuza Mpuzamahanga y'Ubuvuzi, UGHE [University of Global Health Equity], mu biganiro ku byafasha mu kuziba icyuho kikigaragara mu buzima n’ubuvuzi bw’ababyeyi n’abana.
Mu kiganiro yahaye abitabiriye inama ku buzima n’ubuvuzi bw’ababyeyi n’abana, Bill Gates washinze akaba n’Umuyobozi w’Umuryango Gates Foundation kuri ubu uri mu Rwanda yavuze ko imibare y’abana bapfa batarageza imyaka itanu ku Isi yerekana ko hakenewe imbaraga mu guhangana n’icyo kibazo.
Yerekanye ko iyi mibare ikiri hejuru ku rwego rw’Isi kuko abana bapfa bagera kuri miliyoni 4,8 ku mwaka mu gihe bavuye kuri miliyoni 9 mu 2000.
Yagize ati “Ahazaza h’ubuzima rusange ku Isi hazagengwa n’ibyemezo bifatwa n’ubuyobozi bwiza.”
Ibi biganiro Kandi byitabiriwe na Madamu Jeanette Kagame.
Ibi biganiro byateguwe na Kaminuza Mpuzamahanga y'Ubuvuzi, UGHE [University of Global Health Equity], ku bufatanye n'Ihuriro ry'Amashuri Makuru yigisha Ubuvuzi muri Afurika, COMS-A [Consortium of Medical Schools-Africa], byiswe ‘Paul E. Farmer Butaro Dialogues.
By Jane Uwamwiza

