Rwanda:Abakinnyi ba filime 15 Barimo Clapton Kibonge, Bagiye muri Koreya kongera ubumenyi

Jun 30, 2026 - 19:24
 0
Rwanda:Abakinnyi ba filime 15 Barimo Clapton Kibonge,  Bagiye muri Koreya  kongera ubumenyi

Abakinnyi ba filime 15 barimo Mugisha Emmanuel wamenyekanye nka Clapton Kibonge, Antoinette Uwamahoro wamamaye nka Siperansiya n’abandi banyuranye bari muri Koreya aho bagiye kongera ubumenyi mu bya Sinema.

Igihe.com yanditse ko aba bakinnyi ba filime berekeje muri Koreya ku wa 27 Kamena 2026, ni mugihe amahugurwa yo kongera ubumenyi bagiyemo yatangiye ku wa 28 Kamena 2026, azageza ku wa 11 Nyakanga 2026.

Aya mahugurwa ari kubera mu Mujyi wa Busan. Ategurwa muri gahunda yiswe “Capacity Building for Film and Video Industry in Rwanda”. TV& Video

Ni gahunda yateguwe ku bufatanye bw’Umujyi wa Busan, Busan Global City Foundation (BGCF), Korea International Cooperation Agency (KOICA) na CIAT, hagamijwe gusangira ubunararibonye no gufasha guteza imbere uruganda rwa sinema n’amashusho mu Rwanda.

Abitabiriye aya mahugurwa bazahabwa ubumenyi mu bijyanye no gutunganya filime, kuyobora ibikorwa byo kuzikora, imikoreshereze y’ikoranabuhanga rigezweho mu gutunganya amashusho, imiyoborere y’uruganda rwa sinema ndetse n’uburyo bwo kubaka ubufatanye mpuzamahanga.

Busan iri mu mijyi ikomeye muri Koreya y’Epfo. Uyu mujyi wamenyekanye cyane kubera kwakira Busan International Film Festival (BIFF), iri mu maserukiramuco ya sinema akomeye ku mugabane wa Aziya.

By Jane Uwamwiza