I Paris mu Bufaransa hafunguwe ikimenyetso cy'urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Jun 2, 2026 - 19:30
 0
I Paris mu Bufaransa hafunguwe ikimenyetso cy'urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 02 Kanama Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije na Perezida w’iki Gihugu, Emmanuel Macron gufungura ku mugaragaro Ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, giherereye mu Mujyi wa Paris. 

Ikimenyetso cy'urwibutso rwa Jenoside I Paris

Iki gikorwa cyabereye i Paris, cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru za Leta ku ruhande rw’u Rwanda n’u Bufaransa, abahagarariye ibihugu byabo, abarimu ba kaminuza, abashakashatsi n’abandi. 

Ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside cyiswe “Les Archives”, cyubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Bufaransa, Umujyi wa Paris n’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA France. 

Cyahanzwe n'Umuhanzi Grada Kilomba, ukomoka muri Portugal. 

iki kimenyetso cyubatse mu Gace ka Esplanade Habib-Bourguiba, hazajya habera ibikorwa byo kwibuka no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse higishirizwe amateka yayo.

Jane Uwamwiza