Rwamagana: Abakora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto basezereye ubukene
Abahinzi b’imboga n’imbuto bibumbiye mu makoperative akorera mu mirenge ya Muhazi na Munyaga mu Karere ka Rwamagana biteje imbere babikesha ubu buhinzi
Aba bahinzi barimo abahinga inyanya,puwavoro ,cocombure n’urusenda ndetse n’abimbuto zirimo avoka n’imyembe bakorera mu ma koperative bavuga ko ubu buhinzi bwabagiriye akamaro kuko bimwe mu byo bejeje harimo n’ibijyanwa ku isoko mu mahanga ,ibintu byatumye basezerera ubukene ubu bakaba bari gukora ibikorwa byo kwiteza imbere ubwabo ndetse n’imiryango yabo
Nyamurasa Jean Marie Vianney ni umuhinzi w’imboga mu murenge wa Muhazi akaba ari na Perezida wa koperative Duhuze imbaraga Muhazi aravuga ku kamaro k’ubu buhinzi yagize ati”Duhinga imboga zirimo inyanya ,puwavuro z’amabara umutuku,umuhondo ,urusenda ndetse ndukora n’ubutubuzi bwa avoka,mu byukuri aho dutangiriye guhinga izi mboga muri greenhouse twabonye umusaruro mwiza kandi mwinshi kuko turanuhira mu gihe cyose,ubu kubera tubona amafaranga ku gihe turi muri gahunda zo kwiteza imbere turizigamira muri Ejo Heza ,twishyurira Mutuweri ku gihe”
Yakomeje agira ati”ubu abanyamuryango ba Koperative bavuguruye amazu babamo,bishyurira abana babo amashuri,turi mu bimina tugabana ku mwaka ibi byose turabikesha ubuhinzi bw’imboga n’imbuto”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko yiteje imbere no ku giti cye ati” ubu mfite amatungo y’ingurube naguze mu bwizigame bwanje ,iyo hari ikibazo mpuye nacyo biramfasha cyane kuko zirabwagura mbese navuga ko ubu ibintu bimeze neza kandi mbikesha ubuhinzi bwa avoka n’imyembe duhinga”
Avoka (Zihingwa na Koperative twongere umusaruro)
Kokombure (Zihingwa na Koperative Duhuze imbaraga Muhazi
Jane Uwamwiza /Rwamagana

