Mu Rwanda haracyari ikibazo cy'aho gufatira ifunguro muri gahunda ya "School Feeding"

Bamwe mu bayobozi b’amashuri mu Rwanda bavuga ko n'ubwo gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri (School Feeding) imaze gutanga umusaruro ugaragara mu kugabanya umubare w’abanyeshuri bata ishuri; hakiri ikibazo gikomeye cyo kubura inyubako zabugenewe zo gufatiramo amafunguro.

Mar 19, 2026 - 17:20
Mar 21, 2026 - 16:21
 0
Mu Rwanda haracyari ikibazo cy'aho gufatira ifunguro muri gahunda ya "School Feeding"

Iyi gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda ishimwa na benshi bitewe n’uruhare igira mu gukundisha abana ishuri no kugabanya ibibazo by’imirire mibi. Gusa bamwe mu bayobozi b’amashuri bagaragaza ko hakiri imbogamizi zituma itagera ku ntego zayo zose.

Soeur Ancile Umuja, uyobora GS St Etienne Mushubi, hamwe na Musabyemariya Immaculée uyobora GS Ruhango ADEPR, ni bamwe mu bagaragaza ko ikibazo cy’aho abanyeshuri bafatira amafunguro gikomeje kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.

Abo bayobozi bavuga ko mu mashuri bayobora, abanyeshuri akenshi bafatira amafunguro mu byumba bigiramo, ibintu bavuga ko bidatanga umutekano n’isuku bikwiye.

Bagira bati “Abana kurira mu mashuri bigiramo si byiza kuko usanga bitabangamira isuku gusa, ahubwo binagira ingaruka ku myigire yabo.”

N'ubwo bimeze bityo, Minisiteri y’Uburezi ivuga ko izi mbogamizi zizagenda zikemuka buhoro buhoro, bitewe n’ubushobozi bw’ingengo y’imari igenerwa iyi gahunda.

Nsengiyumva Jean Damascene, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ubuzima n’Imibereho myiza y’Amashuri, atangaza ko Leta ifite gahunda yo gukomeza kongera ingengo y’imari igenewe School Feeding, kugira ngo n’ibikorwa remezo bikenewe birimo n’aho abanyeshuri bafatira amafunguro bizabashe kubakwa.

Ati “Turabizi ko hari ibibazo by’ibikorwa remezo bikiriho, ariko uko ingengo y’imari igenda yiyongera, ni nako n’ibi bibazo bizagenda bikemuka.”

Imibare itangwa na Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko kuva mu mwaka w’amashuri wa 2019-2020, Leta yatangaga miliyari 35 z’amafaranga y’u Rwanda yo gushyigikira iyi gahunda. Kuri ubu mu mwaka wa 2026, iyi ngengo y’imari imaze kurenga miliyari 130, ikoreshwa mu kugura ibiribwa bihabwa abanyeshuri.

Muri iyi gahunda, abanyeshuri bahabwa ibiribwa birimo umuceri, akawunga, amavuta n’ibishyimbo, byose bitangwa ku nkunga ya Leta y’u Rwanda.

N'ubwo hari imbogamizi zigihari, abakurikiranira hafi uburezi bavuga ko gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ikomeje kuba igisubizo ku bibazo byari bihari, cyane cyane ibijyanye no guta ishuri no kugabanya inzara mu bana.

Biteganyijwe ko uko ubushobozi bw’igihugu buzagenda bwiyongera, ari nako gahunda ya School Feeding izakomeza kunozwa, hubakwa n’ibikorwa remezo byuzuye birimo n’aho abanyeshuri bafatira amafunguro mu buryo buboneye.

Ntamwemezi Charles/ Amajyepfo