Bugesera: Amatsinda y’Abafite Ubumuga yazamuye ubukungu n’Icyizere mu Banyamuryango
Aba bibumbiye mu matsinda y’abantu bafite ubumuga bo mu Murenge wa mareba mu Bugesera babivuze nyuma yo gutera intambwe ibaganisha ku mu mibireho myiza aho mu Murenge wa Mareba hanakorwaga ubukangurambaga ku burenganzira no kudaheza abantu bafite ubumuga.
Aba bibumbiye mu matsinda y’abantu bafite ubumuga bo mu Murenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera babitangaje nyuma yo gutera intambwe ibaganisha ku mibereho myiza, mu gihe muri uwo murenge hakorwaga ubukangurambaga ku burenganzira no kutavangura abantu bafite ubumuga.
Nyuma y’ubu bukangurambaga, abagize amwe mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya bashimiye Umuryango NUDOR wabahuguye ku buryo bwo kuzigama binyuze mu matsinda bishyiriyeho. Bavuga ko byabafashije kwiyubakamo icyizere, kwiteza imbere, ndetse no guteza imbere imiryango yabo.
Ukunzwe Selaphine, umwe mu bagize itsinda Tuzamurane, yadutangarije ko kwibumbira hamwe byabagiriye akamaro, agira ati:
“NUDOR yaradufashije cyane kuko aya matsinda twungukiyemo byinshi, bituma tunigirira icyizere. Ubu twumva ko dukwiye gutera imbere tubikesha imbaraga zacu. Aya matsinda atuma tubasha kwizigamira no kugurizanya, kandi byose byadufashije mu mibereho yacu.”
Murekatete Brigitte, Umuyobozi w’umushinga Dukore Twigire muri NUDOR, yavuze ati:
“Uyu mushinga ugamije guhuriza hamwe abantu bafite ubumuga bakinjira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, bakabona inguzanyo bakiteza imbere binyuze mu mishinga iciriritse, nk’uko umunyarwanda wese yabikora. Aya matsinda anabafasha kumenyana no kuganira, kuko kwikura mu bwigunge ari intambwe ikomeye.”
Mukwiye Gaspard, umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe ibikorwa byo kwita ku bantu bafite ubumuga, yabwiye aba banyamuryango ko Akarere kazakomeza kubashyigikira mu guteza imbere amakoperative yabo, ariko abasaba kuyacunga neza. Yongeyeho ati:
“Akarere ka Bugesera buri mwaka gashyira mu igenamigambi gahunda yo gutera inkunga no gushyigikira abantu bafite ubumuga. Ndabasaba gukomeza gushyira hamwe mu matsinda kugira ngo hazavemo koperative ihamye ifite intego zinoze, zitandukanye n’iz’amatsinda asanzwe.”
Kugeza ubu, mu Karere ka Bugesera habarurwa amatsinda y’abantu bafite ubumuga bw’ingingo agera ku 170, agizwe n’abanyamuryango 4,730. Aya matsinda afite ubwizigame bungana na 98,044,000 Frw, ndetse n’inguzanyo zifite agaciro ka 67,400,000 Frw.
Lucien KAMANZI
