Tariki 12 Nyakanga:Sao Tome na Principe byabonye ubwigenge
Buri tariki igira inkuru yayo. Tariki 12 Nyakanga yaranze amateka akomeye muri Afurika no ku isi. Ni umunsi twibukahaho, ubwigenge, impinduka, ibyamamare byavutse n'ibyitabye Imana.
1.Mu Rwanda
Tariki 12 Nta mateka akomeye cg ibyabaye kuri uyu munsi ,ni umunsi usanzwe wo ku cyumweru.
2.Muri Afurika
- 1975: Sao Tome na Principe yabonye ubwigenge bwuzuye kuri Portugal. Iba igihugu cya 48 muri Afurika cyigenga.
- 2000: Inama ya OAU yabereye i Lome muri Togo yemeje gahunda yo kurwanya ruswa muri Afurika.
4.Ku Isi
- 1862: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho igihembo cya Medal of Honor - ni igihembo gikomeye mu gisirikare.
- 1962: Itsinda rya muzika The Rolling Stones ryataramiye ku nshuro ya mbere i London.
- 1998: Igikombe cy'Isi cya ruhago cyatwawe n'Ubufaransa nyuma yo gutsinda Brazil 3-0.
4.Ibyamamare byavutse Tariki 12 Nyakanga
- 1817: Henry David Thoreau - Umwanditsi w'umunyamerika
- 1917: Andrew Wyeth - Umuhanzi w'umunyamerika wamamaye cyane
- 1950: Eric Carr- Umukaraza w'ingoma mu itsinda rya `KISS`
- 1991: James Rodriguez - Umukinnyi w'umupira w'amaguru wo muri Colombia
5.Ibyamamare byitabye lmana Tariki 12 Nyakanga
- 1804: Alexander Hamilton - Umwe mu bashinze Amerika, yaguye I duello
- 2013: Nelson Mandela yajyanywe kwa muganga ku ya 12 Nyakanga 2013 kubera uburwayi bw'ibihaha
6.Ibyaranze Tariki 12 Nyakanga Muri Siporo
Mu 1998, ikipe y’igihugu y’Ubufaransa mu mupira w’amaguru yatsinze Burezili ibitego 3-0 mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cyabereye i Paris. Zinedine Zidane yatsinze ibitego bibiri n'umutwe, Ubufaransa bwegukana igikombe cyabwo cya mbere cy'isi mu mateka.
Mu 1930, Bobby Jones yatsinze irushanwa rya U.S. Open aba umukinnyi wa mbere wa Golf mu mateka watwaye ibikombe bikuru bine (Grand Slam) mu mwaka umwe, birimo U.S. Open, British Open, American Amateur, na British Amateur.
Mu 1996, umwami wa Basketball Michael Jordan yasinye amasezerano y'umwaka umwe mu ikipe ya Chicago Bulls yari afite agaciro k'iliyoni $30.1 z' amadolari. Ayo yari amafaranga menshi cyane atarabaho mu mateka ya siporo icyo gihe ku mukinnyi umwe mu mwaka umwe.
Ku nshuro ya mbere mu mateka y’Imikino y’Olempike, ibihugu byose byitabiriye imikino y'i London mu 2012 byazanye abagore mu makipe yabyo, nyuma y'uko Arabia Saudite nayo ikoze amateka ikemera kohereza abagore babiri mu mikino ya Judo n'irushanwa ryo kwiruka.
Inkomoko
. African Union - Amateka y'ubwigenge bwa Afurika
. http://History.com - "This Day in History: July 12"
. http://FIFA.com - Igikombe cy'Isi 1998
. http://Biography.com - Ibyamamare byavutse n'ibyapfuye
By Jane Uwamwiza

