Nibura Abana ibihumbi 23 baterwa inda buri mwaka- Minisiteri y'ubuzima
Iyi mibare yatangajwe mu Ihuriro ry’Urubyiruko ku “Kwihutisha ibikorwa byo gukumira no kurandura inda ziterwa abangavu”bagera ku 2000 bateraniye muri Kigali convention center.
Ni ihuriro ryitabiriwe n’abagera ku 2000 biganjemo urubyiruko, biteganyijwe ko rimurikirwamo ku mugaragaro Inyoborabiganiro igenewe abahugura kuri gahunda yo kwimakaza umuco wo kuganira mu muryango.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yatangaje yerekana ko abana baterwa inda buri mwaka ari ibihumbi birenga 23. Ni ukuvuga ko buri munsi abana b’abakobwa 60 baterwa inda.
Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana yabwiye abitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ko “Ikindi gihangayikishije uyu mubare wariyongereye uva kuri 5% mu 2020 ugera ku 8% mu 2025.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko ubuzima bw’abangavu babyara imburagihe buhura n’ibibazo bikomeye kuko imibiri yabo iba itaragira ubushobozi bwo kubyara bituma umubare munini wabo ari uw’abapfa babayara.
Ikindi ni uko abana bavuka ku bangavu batewe inda ari bo benshi baza ku mwanya wa mbere mu kugira ibyago byo kuvuka batagejeje igihe ndetse ni na bo bagwingira.
Ati “ 1/3 by’aba bana baragwingira; 1/3 cy’abapfa batagejeje igihe bavuka kuri abo bangavu batewe inda. Iki kibazo kiba uruhererekane mu muryango n’Igihugu.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yagarutse ku mpamvu zigera kuri eshanu zihishe inyuma y’inda ziterwa abangavu.
Harimo kutiga no guta ishuri, kutamenya, ikigare, ubukene n’ihohotera.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko mu byafasha kugabanya inda ziterwa abangavu harimo ko abana b’abakobwa bose biga nibura kugeza basoje amashuri yisumbuye.
Ibindi yavuze byafasha muri uru rugamba rwo kurwanya inda ziterwa abangavu, harimo kubona serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, guha abana amakuru no kwimakaza ibiganiro byo mu miryango.
By Jane Uwamwiza

