Mu Bwongereza:Umwangavu yagizwe umwere ku cyaha cyo kwica umukobwa w'imyaka icyenda
Urukiko rwa Bristol Crown Court mu Bwongereza rwagize umwere umwangavu w'imyaka 16 wari ukurikiranyweho kwica umukobwa w'imyaka icyenda witwaga Aria Thorpe. Abacamanza bemeje ko nta bimenyetso bihagije byamuhamya icyaha cyo kwica cyangwa ubwicanyi budateguwe.
Uyu mwana, utatangajwe amazina kubera ko akiri munsi y'imyaka y'ubukure, yashinjwaga kwica Aria Thorpe wapfuye azize icyuma cyamwinjiye mu gatuza iwabo mu rugo i Weston-super-Mare ku wa 15 Ukuboza 2025.
Mu rubanza, ubushinjacyaha bwagaragaje ko Aria yishwe n'igikomere kimwe cy'icyuma cyamuciye mu gituza. Gusa, uregwa yabwiye urukiko ko we n'uwo mwana bari bari gukinana barwana mu buryo bwo kwishimisha, maze mu gihe yari afashe icyuma akagerageza kumutera ubwoba akinisha nk'uri mu mukino wo kurwana n'inkota, Aria amwegereza icyuma gihita kimwinjira ku buryo atari yabigambiriye.
Umwunganizi we mu mategeko, Andrew Langdon KC, yabwiye urukiko ko uwo mwana yafashe icyemezo kibi cyane mu buzima bwe, ariko ko nta mugambi yari afite wo kwica cyangwa gukomeretsa Aria.
Nyuma y'uko Aria akomeretse bikomeye, uwo mwangavu yahise ava muri urwo rugo ajya kuri sitasiyo ya gari ya moshi ya Worle. Yasobanuye ko yahunze kubera ubwoba. Yanavuze ko atabashije guhamagara ubutabazi kuri nimero 999 kuko telefoni ye yari yarayambuwe na nyina nk'igihano nyuma yo kwirukanwa ku ishuri uwo munsi azira imyitwarire mibi no gusiba amasomo.
Aria yabonwe aryamye yubitse inda hasi mu rugo rwabo nyuma ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba na Ollie Sheppard, wari ucumbitse muri urwo rugo by'agateganyo. Yabwiye urukiko ko yinjiye mu nzu agasanga ituje bidasanzwe, mbere yo kubona ishati y'ishuri ya Aria yuzuye amaraso.
Abaganga bageze aho byabereye bagerageje kumuzanzamura ariko biza kwanga.
Nyina wa Aria, Victoria Hull, yavuze ko ubwa nyuma yabonye umukobwa we ari muzima yari ari kurya pizza nto imbere ya televiziyo, yishimye cyane nyuma yo kuva mu myitozo yo kubyina. Yavuze ko yagiye ku kazi kugira ngo abone amafaranga y'inyongera yo kwitegura Noheli. Amagambo bavuganye bwanyuma ni ;"Turabonana urangije akazi, mama." Na we amusubiza ati: "Turabonana, ndagukunda."
Nyuma y'urupfu rwa Aria, umuryango we wamwibutse nk'umwana warangwaga n'ibyishimo, urugwiro n'urukundo. Bavuze ko urupfu rwe rwabashegeshe bikomeye kandi ko bazahora bamukumbura.
Se wa Aria, Tom Thorpe, yavuze ko umukobwa we yari "umumarayika wihariye" kandi ko ubuzima bwe bwarangiye imburagihe.
Nyuma y'uko urukiko rutangaje umwanzuro warwo, umupolisi ushinzwe iperereza muri Avon and Somerset Police, Neil Mead, yashimiye umuryango wa Aria ku butwari bagaragaje mu mezi ashize yose ndetse no mu gihe cy'urubanza, avuga ko bakomeje kubatekerezaho muri ibi bihe bikomeye.
Nubwo urukiko rwemeje ko uwo mwangavu adahamwa n'icyaha cyo kwica Aria Thorpe, uru rubanza rwasigiye umuryango w'uyu mwana agahinda gakomeye. Abagize umuryango bavuga ko bazahora bibuka Aria nk'umwana wari uzuye ibyishimo n'urukundo, mu gihe urupfu rwe rwabaye igihombo gikomeye kitazasibangana.
Jacques Roger NSHIMIYIMANA

