Rwamagana: Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu Iterambere JADF ryakoresheje ingengo y'imari ya Miliyari 9 zisaga.
Kuri uyu wa Gatanu ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere ka Rwamagana ryagaragaje ko ryishimira ibyo bamaze gukora mu gufasha aka Karere mu bikorwa byo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'Abaturage muri Aka Karere aho bakoresheje ingengo y'imari ya Miliyari 9 zisaga mu mwaka wa 2025-2026.
Mu gikorwa cyo kumurika ibikorwa byabo muri aka karere bahuje n'igikorwa cyo gushima lmana Umuyobozi wiri huriro ( JADF) Uwayezu Valens yagize Ati" nk'Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Rwamagana turashima lmana kuko hari ibikorwa by'Iterambere dukomeje gukora dufatanyije n'ubuyobozi bw'Akarere."
Bimwe mu byamuritswe
Yavuze ko hari ibikorwa bakora buri mwaka by'ibanda ku bibazo bibangamiye imibereho y'Abaturage birimo kubatuza aheza,aho bagira uruhare mu kubakira bamwe mu Abaturage batishoboye muri aka Karere.
Inzu JADF yubakiwe umuturage mu murenge wa Munyaga
Fidèle Dushimirimana ni umuhinzi utuye mu murenge wa Nzige Yavuze ko hari Iterambere nagezeho mu buhinzi babikesha JADF Ati"hari imishinga dukorana nayo Yaba bafatanyanikorwa idufasha kubona imbuto z'indobanure ndetse n'ifumbire ijyanye n'ubutaka ndetse n'ibihingwa duhinga."
Fidèle Dushimirimana (Umuhinzi)
Yakomoje avuga ko Atari ibi gusa kuko banahabwa amahugurwa ibi bikaba byaratumye umusaruro wiyongera aho nko ku bigori bavuye kuri toni 3 kuri hegitare ubu bakaba bageze kuri toni 6 kuri hegitare.
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yashimye imikoranire myiza y'Abafatanyabikorwa babo mu Iterambere Ati" turashima ubufatanye bwiza tugirana n'abari muri iri huriro kuko twagendanye mu rugendo rwuyu mwaka wose ,Leta ntabwo yakifasha yonyine ninayo mpamvu dukomanga mu bafatanyanikorwa."
Yagize Ati" hano buri wese twavuga ibikorwa bye Kandi byiza bakora ,gusubiza Abana mu mashuri,Kwigisha imyuga itandukanye urubyiruko harimo no kubaha ibikoresho hari n'abakobwa babyaye bigishwa kudoda,n'ibindi,ibi byose nibyo fushima."
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab Kandi yashimye uruharwe rw'abanyamadini mu Iterambere ry'Akarere ka Rwamagana Kandi akomeza kubasaba ubufatanye muri byose.
Yakomoje ku Iterambere ry'Akarere aho Yavuze ko muri aka Karere ubu hari amashuri yisumbuye ya Leta agera kuri 53, ndetse n'inganda zirenga 20.
Yasoje asaba gukomeza gufatanya Kandi basigasira ibyagezweho.
Umuyobozi w'Akarere asura ibikorwa byamuritswe
Abafatanyabiganiro mu Iterambere ry'Akarere ka Rwamagana JADF bagera kuri 81,Kuri Iyi Nshuro abitabireye Imurikabikorwa ni 63.
Jane Uwamwiza

