Uburezi: Abakwikwi ntibakigorwa no gutegurira amafunguro abanyeshuri
Bamwe mu bagira uruhare mu gutegurira abanyeshuri amafunguro ku ishuri bo mu karere ka Nyamagabe bavuga ko batagihura n’imbogamizi nk’izo bahuraga na zo mu myaka y’amashuri yashize, kuko ubu bafite ibikoresho bihagije bibafasha ndetse bikanaborohereza gutegura amafunguro meza kandi afite isuku.
Aba bategura amafunguro ku ishuri bakunze kwitwa “Abakwikwi” bavuga ko ubu akazi kabo koroshye kandi gakorwa neza, nyuma y'aho gahunda ya school feeding itangirijwe kuko yatumye hubakwa ibikorwa remezo bigezweho bibafasha gutegura amafunguro mu buryo buboroheye kandi bwihuse.
Muragijimana Clementine na Dusabe Athanase, basanzwe bategurira abanyeshuri amafunguro ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Sitefano Mushubi mu karere ka Nyamagabe, bagaragaza ko mu gihe cyashize bahuraga n’imbogamizi zirimo kubura ibikoresho bihagije n’aho gukorera hadatunganye.
Muragijimana ati “Mbere byari bigoye gutegura amafunguro menshi mu buryo bworoshye kandi afite n’isuku. Ubu dufite ibikoresho bihagije n’aho gutekera heza, bituma akazi koroha kandi tugakora neza.”
Naho Dusabe we agira ati ”Nkatwe dufasha mu gutegurira abana amafunguro, biratworohera kuko ubu dusigaye dufite ibikoresho bihagije twifashisha, tugira ububiko bw’amasahani y’abana, akazi dukora karatworohera cyane, urebye n’abana barabyishimira kuko basanga ibikoresho byabo bisukuye.”
Umuyobozi w’ishuri ry’urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Sitefano Mushubi, Soeur Umuja Yadufashije Ancile, ashimangira ko ubuyobozi bwashyize imbaraga mu kunoza imitegurire y’amafunguro hubakwa ibikorwa remezo kandi bijyanye n’igihe, anashimangira ko banashyira imbaraga ku isuku n’imitegurire myiza y’amafunguro.
Soeur Umuja Yadufashije ati “Dushyira imbaraga mu kwigisha abakozi isuku yo mu gikoni, kuko twabonye ko amafunguro agomba gutegurirwa ahantu heza.”
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko hari intambwe igaragara imaze guterwa mu gushyiraho ibikorwa remezo by’ibanze bifasha gahunda ya Schoo Feeding harimo ibyifashishwa mu gutegura amafunguro ku mashuri.
Nsengiyumva Jean Damascene, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubuzima n’imibereho myiza y’amashuri muri Minisiteri y’Uburezi, agaragaza ko n'ubwo Leta yashyizeho ibikorwa remezo birimo kubaka ibikoni na za muvero, bigisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye.
Ati “Hari byinshi byakozwe birimo kubaka ibikoni na muvero ndetse n’ibindi bikorwa remezo nk’amashanyarazi n’ibindi kandi bizakomeza kongerwa. Ariko birasaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo iyi gahunda irusheho kugera ku ntego zayo kuko Leta itabikora yonyine.”
Minisiteri y’Uburezi kandi igaragaza ko mu mwaka wa 2026, Leta y’u Rwanda yashyize Miliyari zisaga 130 z’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda ya school feeding, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abanyeshuri no kubafasha kwiga neza.
Iyi Minisiteri ivuga ko uko ingengo y’imari izagenda yiyongera, ari nako ibikorwa remezo n’ibikoresho bizagenda byongerwa, hagendewe ku bikenewe kurusha ibindi.
N'ubwo hari intambwe imaze guterwa, abakora muri iyi gahunda n’ubuyobozi bw’amashuri bagaragaza ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye burimo ababyeyi, inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa, bukiri ingenzi kugira ngo gahunda ya school feeding irusheho gutanga umusaruro wifuzwa.
Ntamwemezi Charles/Nyamagabe
