Ngoma:Hatangizwe igihembwe cy’ihinga 2026 B mu Karere ka Ngoma, abahinzi basabwe gukoresha inyongeramusaruro zigezweho no gufata ubwishingizi bw’imyaka
Mu Karere ka Ngoma hatangijwe ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga 2026 B. ku rwego rw’Akarere cyabereye mu Murenge wa Zaza, Akagari ka Nyagatugunda kuri site ya Rwibumba ifite ubuso buhije bungana na hegitari 75.
Abahinzi bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko biteguye gukurikiza inama bagiriwe n’ubuyobozi kugira ngo bongere umusaruro.
Bamwe mubahinzi bo mu murenge wa zaza MUKANDOLI Jeanne yavuze ko muri ki cyanya gihuje biteguye gukoresha imbuto z’indobanure ndetse n’ifumbire nkuko babigiriwemo inama n’abayobozi batandukanye.Yagize ati: “Iyo dukoresheje ifumbire n’imbuto z’indobanure umusaruro uriyongera cyane. Tugiye gukurikiza inama twagiriwe, tunafate ubwishingizi bw’imyaka kugira ngo turusheho kwitegura ibishobora kuwuhungabanya, ikindi nuko twungutse uburyo bushay bwo guhinga udakomeretsa ubutaka bityo bikazadufasha guhanga n’isuri yajyaga itwara ubutaka bwavu.”
Umuhinzi HABIMANA Jean Baptiste nawe ashimangira ko ubufatanye hagati y’abahinzi n’ubuyobozi bubafasha kongera umusaruro.
Yagize ati: “Iyo dutangiye igihembwe cy’ihinga dufatanyije n’ubuyobozi bidutera imbaraga. Tugiye kurushaho kwitabira ubuhinzi bubungabunga ubutaka no gukoresha inyongeramusaruro kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana INGABIRE Benoit, yifatanyije n’abahinzi muri iki gikorwa agaragaza ko ubuhinzi bukorwa mu buryo bugezweho ari bwo bufasha kongera umusaruro no guteza imbere imibereho myiza n’iterambere by’abaturage.
Mu butumwa yagejeje ku bahinzi, INGABIRE Benoit yabasabye gukomeza gukoresha neza inyongeramusaruro zigezweho zirimo ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure, kugira ngo bongere umusaruro w’ibihingwa. Yabibukije kandi akamaro ko gufata ubwishingizi bw’imyaka kuko birinda abahinzi guhura n’igihombo igihe bahuye n’ibiza bishobora kwangiza imyaka yabo.
Yagize ati: “Turabasaba gukomeza kwita no gukoresha neza inyongeramusaruro zigezweho, gufata ubwishingizi bw’imyaka ndetse no kwitabira ubuhinzi bubungabunga ubutaka kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera kandi ubuhinzi bukomeze kubabera isoko y’iterambere.”
Muri iki gihembwe cy’ihinga 2026B, mu Karere ka Ngoma hazahingwa ibigori: 335 Hagitari .ibishyimbo ni 21,456 hagitari , Soya: 127 naho hegitari zizahingwaho umuceri kubuso bungana na Hagitari 1,190.
