Nyagatare: Abagabo n’abagore bacana inyuma ntarwikango

Abaturage batuye mu Murenge wa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare, bavuga ko ikibazo cy’ubushoreke n’ubuharike gikomeje kugaragara muri aka gace, ndetse ngo bamwe mu babikora bakaba batakibigira ibanga cyangwa ngo babyikange. Abo baturage bahuza iki kibazo n’ubusinzi bukabije buri muri bamwe mu bagabo n’abagore, bavuga ko gitera amakimbirane mu ngo kandi kikaba kimwe mu bitera isenyuka ry’imiryango.

Jun 9, 2026 - 13:52
Jun 9, 2026 - 14:08
 0
Nyagatare: Abagabo n’abagore bacana inyuma ntarwikango

MUKAMANA Jeanne, umwe mu baturage bo muri uyu murenge, avuga ko ubusinzi buri mu bitiza umurindi ikibazo cy’ubushoreke.

Yagize ati: “Hari igihe abantu beza imyaka bakabona amafaranga menshi, bakayajyana mu tubari. Ni ho bamwe bahurira n’abandi bantu bakarangiza bakinjira mu bushoreke, ibintu bikurura amakimbirane n’ubutane mu miryango.”

Undi muturage, NSENGIYUMVA Jean de Dieu, na we avuga ko iki kibazo gihangayikishije abaturage benshi kuko kigira ingaruka ku mibereho y’imiryango.

Ati: “Usanga umugabo cyangwa umugore ashobora gucana inyuma uwo bashakanye ntacyo bikanga. Iyo bigeze aho, urugo rurahungabana, abana bakabigenderamo, ndetse bamwe bikabaviramo gutandukana.”

Aba baturage bavuga ko usibye gusenya ingo, ubushoreke n’ubuharike bishobora no guteza ubukene mu muryango bitewe n’uko amafaranga yagakwiye guteza imbere urugo akoreshwa mu mibanire y’inyuma y’urushako.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, GATUNGE Sam, avuga ko ikibazo cy’ubushoreke muri aka gace ahanini giterwa n’imiterere y’aka gace gaturwa kandi kagakorwamo n’abaturage benshi baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.

Yagize ati: “Rwimiyaga ni agace kagendwamo n’abantu benshi kandi gatuwemo n’abaturage baturutse ahantu hatandukanye. Hari bamwe usanga bava mu ngo zabo bakaza hano bonyine, nyuma bakajya bashaka abandi bagore cyangwa abandi bagabo, ari byo bikurura ikibazo cy’ubushoreke.”

Akomeza avuga ko ubuyobozi bwafashe ingamba zitandukanye zo guhangana n’iki kibazo zirimo ubukangurambaga mu baturage, ibiganiro byubaka imiryango ndetse n’ubujyanama buhabwa abafitanye amakimbirane.

Yagize ati: “Dukomeje gukorana n’inzego zitandukanye mu gukangurira abaturage kubaka imiryango ihamye no kwirinda ibikorwa byose bishobora kuyisenya. Tunatanga ubujyanama ku bafite ibibazo kugira ngo babikemure bitarakura.”

Ubushoreke n’ubuharike biri mu bibazo byugarije imiryango imwe n’imwe, kuko bishobora guteza amakimbirane hagati y’abashakanye, gusenya ingo ndetse no gukurura ubukene mu muryango. Mu rwego rwo kubikumira, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ikomeje gutanga amahugurwa n’ubujyanama bigamije gufasha imiryango kubana neza no gusobanukirwa ingaruka mbi z’ubushoreke ku buzima bw’umuryango n’iterambere ryawo.