Gasabo:Abarenga 2000 biganjemo urubyiruko bitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’.

May 30, 2026 - 13:38
Jun 3, 2026 - 10:42
 0
Gasabo:Abarenga 2000 biganjemo urubyiruko bitabiriye  Ihuriro Ngarukamwaka ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’.

Ibiganiro bitangirwa muri iri huriro biri kubera mu Ntare Arena mu Karere ka Gasabo biribanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko, turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside, twimakaze ubumwe n’ubudaheranwa’.

Iri huriro ritangirwamo ibiganiro bigaruka ku mateka y’Igihugu no gusobanurira urubyiruko, umukoro rufite wo gukomera ku gihango cy’Ubunyarwanda.

Ibiganiro biza gutangirwa mu Ihuriro ry’Urubyiruko, Igihango cy’Urungano biribanda kandi ku gusigasira ibyagezweho, kuganira ku mahitamo y’u Rwanda n’uruhare rw’urubyiruko mu myaka iri imbere.

Urubyiruko ruturutse hirya no hino mu gihugu

Ni ihuriro kandi ryahujwe n’igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abandi bitabiriye Ihuriro Igihango cy’Urungano ni urubyiruko ruri mu kazi, urubyiruko rwo mu Mashuri Makuru na za Kaminuza; urubyiruko rwo mu miryango ishamikiye ku madini n’amatorero n'urubyiruko rwo mu mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.

Bamwe mu bitabiriye iri huriro

Hari kandi ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko, abahanzi, abakora siporo zitandukanye, urubyiruko rw’abafite ubumuga; urubyiruko ruba cyangwa rwiga mu mahanga ruri mu Rwanda; abayobozi bagize imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi; abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abandi

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, itangaza ko intego rusange y’Igihango cy’Urungano ari ukwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kugira ngo urubyiruko rwiyemeze ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ni ihuriro kandi riba rifite intego yo kongera ubumenyi bw’urubyiruko ku mateka y’u Rwanda, yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo, kwibukiranya uruhare rw’urubyiruko mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside no kurwanya imvugo z’urwango, cyane cyane izisakazwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Urubyiruko mu Nzego zishinzwe umutekano

kindi kiba kigamijwe muri iri huriro ni ugufasha abafite ibikomere byo ku mutima kubiganiraho mu bwisanzure no kubisohokamo bikabafasha mu rugendo rwo gukira no kongera kugira icyizere cy’ubuzima.

Jane Uwamwiza