Umuzamu Victor Valdés wakiniye FC Barcelona yasohoye isezerano rye
Uwahoze ari umunyezamu wa FC Barcelona n'ikipe y'igihugu ya Espagne, Víctor Valdés, yakomeje kubaho ubuzima bw'ibanga nyuma yo gusezera gukina umupira w'amaguru, asohoza isezerano yigeze gutangaza ko azazimira mu ruhame igihe azaba asezeye.
Víctor Valdés ni umwe mu banyezamu bafite ibigwi bikomeye mu mateka ya FC Barcelona na Espagne, aho yegukanye ibikombe byinshi birimo ibya shampiyona ya La Liga, UEFA Champions League inshuro eshatu, Igikombe cy'Isi cya 2010 ndetse na EURO ya 2008 na 2012.
Mu gihe yari akiri umukinnyi, Valdés yigeze kuvuga ko igihe azaba asezeye gukina umupira w'amaguru azabaho ubuzima bwitaruye abantu, aho yagize ati: "Ninsezera, nzazimira. Nzajya ahantu nta muntu uzamenya aho ndi."
Nyuma yo gusezera mu 2017, Valdés yagarutse mu gihe gito atoza amakipe y'abato ya FC Barcelona, ariko na bwo aza kuhava atagize byinshi atangaza. Kuva icyo gihe, yakomeje kubaho ubuzima bw'ibanga, yirinda itangazamakuru ndetse n'imbuga nkoranyambaga.
Bamwe mu bahoze bakinana ndetse n'abo yatoje bavuga ko batakibasha kumugeraho, ndetse amakuru avuga ko yanasibye WhatsApp, ibintu byatumye arushaho kutagaragara mu ruhame.
Ikindi cyagaragaje icyemezo cye cyo kwitandukanya n'ubuzima bwo kwamamara ni uko atigeze agaragara mu birori byo kwizihiza isabukuru y'intsinzi y'ikipe ya Espagne yegukanye Igikombe cy'Isi cya 2010, aho benshi mu bakinnyi bakinanye bari bahuriye.
Nubwo Víctor Valdés yanditse amateka akomeye muri ruhago y'i Burayi no ku Isi, yahisemo ko ubuzima bwe nyuma yo gusezera buzaba ubutuje kandi buri kure y'amaso y'itangazamakuru. Kugeza ubu, akomeje kuba umwe mu bahoze ari ibyamamare muri ruhago bahisemo kubaho ubuzima bwite, ibintu bituma benshi bakomeza kwibaza aho aherereye n'icyo akora muri iki gihe.
Jacques Roger NSHIMIYIMANA

