Rwanda: Leta yafashe ingamba zo gukumira icuruzwa ry'Abantu
Minisitiri w'Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yerekanye ko Igihugu gifite ubushake bwo gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga yerekeye gukumira icuruzwa ry'abantu, binyuze mu ngamba zishingiye ku gukumira icyaha, kugihana no kurushaho kunoza ubufatanye n'inzego zitandukanye.
Yabigarutseho mu biganiro yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Umutekano, kuri uyu wa Kane.
Minisitiri Dr Ugirashebuja yavuze ko ingamba zashyizweho zirimo gushyiraho politiki n'amategeko bihamye, kongerera inzego ubushobozi, kuzamura ubumenyi ku cyaha cy'icuruzwa ry'abantu ndetse no gushyiraho uburyo bwo kumenya amakuru ku bakorerwa icyaha no kubafasha mu by'amategeko ndetse no kwita ku miryango yabo.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yagaragaje ko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu gihangayikishije cyane aho kuva muri Nyakanga 2025 kugeza muri Werurwe 2026, hari hamaze kugarurwa abantu 289 bari bacurujwe mu bihugu bitandukanye.
Muri bo harimo 101 bakuwe muri Cambodia, 58 bakuwe muri Laos, 31 bakuwe muri Myanmar na 99 bakuwe muri Oman.
By Jane Uwamwiza

