Rubavu: Abana bari mu biruhuko bashyiriweho gahunda zibafasha kwagura impano

Abana bari mu biruhuko bishimira ko umuryango Vision Jeunesse Nouvelle wabashyiriyeho gahunda ibafasha kuvumbura ndetse no kwagura impano; gahunda izwi nka "Colonie de Vacanses.

Jul 23, 2026 - 16:45
Jul 23, 2026 - 17:48
 0
Rubavu: Abana bari mu biruhuko bashyiriweho gahunda zibafasha kwagura impano

Ni gahunda ifite insanganyamatsiko igira iti "Duteze imbere impano z'urubyiruko turwanya imvugo z'urwango, hagamijwe iterambere ridaheza", ikaba yakirwamo abana bari hagati y'imyaka 7 ndetse n'imyaka 18.

Abana bitabiriye iyi gahunda bagaragaza ko uyu ari umwanya mwiza wo kugaragaza impano zabo no kuzagura; dore ko ibyiciro by'impano biba bihagarariwe.

UMUTONI Benitha wiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye, yagize ati “Mfite impano yo kubyina imbyino zigezweho (dance modern), iyi gahunda ituma tumenya kwagura impano zacu, dusabana na bagenzi bacu, n’ibindi byinshi.”

NIYITEGEKA Lazaro urangije amashuri abanza nawe hari ibyo yungukira muri Colonie de Vacances, abivuga agira ati “Njyewe Colonie de Vacances imfasha kwagura impano yanjye, ndetse ikanafasha bagenzi banjye kugira ngo tugaragaze impano dufite.”

Mubyo abana bana bigishwa harimo no gushushanya

Usibye uku kuba Colonie de Vacances ibafasha kwagura impano zabo, bagaragaza ko uku guhura bibarinda ubuzerereze bushobora kubashora mu ngeso mbi, ndetse n'ibindi bikorwa bishobora kubakururira impanuka.

Benitha yakomeje agira ati “Vision Jeunesse Nouvelle idahari abana benshi bazerera, bagira ingeso mbi. Kuba yaraje abana basigaye bagira imico myiza, kandi banatwigisha kugira ikinyabupfura.”

Naho Lazaro yongeyeho ati “Ifasha abana bamwe muri bagenzi banjye, kuko hari abo usanga bagiye mu mihanda, ugasanga bateje impanuka.”

Ubwiganze bw'abana buri mu mukino w'amaguru aho usanga bari mu matsinda ajyanye n'imyaka bafite

KAYITESI Janet ni umwe mu babyeyi; yashimagiye ko uyu ari umwanya mwiza wo kubarinda, ndetse kandi ko bibagurira uburyo bwo kubana no gusabana n'abandi.

Ati “Niko mbibona kubera ko umwana iyo ari mu rugo aho guhugira ku mbuga nkoranyambaga areba ibidafite umumaro, araza agahura n’abandi bikaba byamugirira umumaro muri rusange. Yaguka n’ubwenge bwo kuba mu muryango (Societe). Iyo ari ahantu babigisha imyidagaduro, bifasha abana gufunguka mu bwonko, twebwe nk’ababyeyi bitugirira umumaro.”

NSANZUBUHORO Philimin, ni umukozi wa Vision Jeunesse Nouvelle, mu ishami rya Siporo, Umuco n'ubugeni; akaba n'umwe mu bakurikirana ibi bikorwa bya Colonie de Vacances.

Yagarutse ku nsanganyamatsiko, avuga ko amakimbirane ashobora kuba imbogamizi ku iterambere ry'impano, asobanura ko icyo bagamije, ari uko impano z'abakiri bato ziba ikiraro cyo kubaka amahoro.

Yagize ati “Buriya amakimbirane ni kimwe mu bituma  impano zitabasha gutera imbere, ubwo rero tukaba twarashyizeho uyu murongo kugira ngo byibura za mpano zacu zigire icyo zidufasha. Zidufashe kuba abantu bavuga rumwe, abantu bashobora kwiga amagambo meza bashobora kuba  bakoresha.

Arakomeza ati “Turashaka kugaragaza imbaraga zituruka mu magambo meza, mu kubwira umuntu neza, mu kubasha kumuhindura neza ariko ukoresheje n’impano yawe.”

Gahunda ya Colonie de Vacances yatangiye kuwa mbere w'iki cyumwere, izamara iminsi 20, aho biteganyijwe ko izagera ku bana basaga ibihumbi bibiri mu karere ka Rubavu, mu byiciro birimo impano z'umupira w'amaguru, imbyino gakondo n'izigezweho, imikino ngororamubiri ndetse n'ubugeni.

Mu karere ka Burera, Colonie de Vacances iteganyijwe gutangira kuwa 24 uku kwezi, ikazahuzwa na gahunda y'intore mu biruhuko.

Buri cyiciro cy'impano kigira umwarimu wabizobereye ugikurikirana

Nyuma y'imikino n'imyidagaduro bahabwa ibiganiro ku nsanganyamatsiko zitandukanye