Rwanda: Abanyarwanda 108 batahutse bava Muri DRC

Jul 23, 2026 - 12:47
Jul 23, 2026 - 12:48
 0
Rwanda: Abanyarwanda 108 batahutse bava Muri DRC

Kuri uyu wa Gatatu Ku Mupaka wa Rusizi ya Mbere uhuza Umujyi wa Bukavu muri DRC n’uwa Kamembe mu Karere ka Rusizi hakiriwe Abanyarwanda 108 batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Aba Banyarwanda bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, wabahaye ikaze.

Aba banyarwanda bari barahejejwe mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bagaragaje ko icyabakumiraga gutaha ari amagambo babwirwaga ko nibagera mu Rwanda bazicwa cyangwa bagafungwa.

Aba batahutse bagiranye ikiganiro na RBA

 Mukanoheri Jeanne umwe mu batahutse yagize Ati" Baratubwiraga ngo Inkotanyi zirica,ngo iyo utashye uvuye Muri congo barakwica,tukavuga tuti ese nimba Abantu bajyayo babica ubu twebwe twajyayo gute?dukomeza kuba Muri ubwo buzima."

Habarurema Theophile nawe Ati" batubwiraga ko umuntu uvuye Muri congo akajya mu Rwanda ngo baramwica cyangwa se bakamufunga,ingoma y'abazarendo rero yarushijeho kudutoteza nuko mfata icyemezo cyo Gutaha."

Abatahutse bavuga ko bishimiye ko bageze mu Gihugu cyabo ,bishimiye ko bakiriwe n'ubuyobozi ,bongeyeho ko bafite amatsiko yo kureba aho bavuka cyane ko bajyaga bumva ko hateye imbere.

Abatahutse barimo abagabo 11, abagore 27 n'abana 70.

By Jane Uwamwiza