Igikombe cya Afurika kizitabirwa n’Amakipe 28 kuva muri 2027

Perezida wa CAF Patrice Motsepe, yemeje ko kuva mu irushanwa ry'Igikombe cya Afurika (AFCON) ryo mu 2027, amakipe azitabira azava kuri 24 akagera kuri 28. Iri rushanwa rizakira n’ibihugu bya Kenya, Tanzania na Uganda, rikazaba kuva ku itariki ya 19 Kamena kugeza ku ya 17 Nyakanga 2027.

Jul 23, 2026 - 09:27
Jul 23, 2026 - 09:28
 0
Igikombe cya Afurika kizitabirwa n’Amakipe 28 kuva muri 2027

Motsepe yavuze ko kongera umubare w’amakipe ari kimwe mu bigize gahunda ya CAF yo gukomeza guteza imbere iri rushanwa, nyuma y’uko kandi CAF yahinduye uko rikorwa, rikava ku kuba riba buri myaka ibiri rikajya riba buri myaka ine.

Muri ubu buryo bushya, icyiciro cy’amatsinda kizaba kigizwe n’amatsinda arindwi, buri tsinda rikazaba ririmo amakipe ane. CAF yavuze ko vuba izatangaza ibisobanuro birambuye ku buryo bwo gushaka itike yo kwitabira iri rushanwa.

Imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 izakinwa mu byiciro bitatu by’igihe cy’imikino mpuzamahanga. Icyiciro cya mbere kizaba kuva ku itariki ya 21 Nzeri kugeza ku ya 6 Ukwakira 2026; icya kabiri kizaba kuva ku ya 9 kugeza ku ya 17 Ugushyingo 2026; naho icya gatatu kizaba kuva ku ya 22 kugeza ku ya 30 Werurwe 2027.

Motsepe kandi yatangaje ko amafaranga agenewe ibihembo mu Gikombe cya Afurika cy’Abagore cya 2026 azongerwa ku rwego rukomeye. Ikipe izatwara igikombe izahabwa miliyoni 2 z’amadolari y’Amerika, avuye kuri miliyoni 1 y’amadolari, mu gihe buri kipe mu makipe 16 azaba yabonye itike izahabwa nibura amadolari ibihumbi150.

Yashimiye kandi amakipe yahagarariye Afurika mu Gikombe cy’Isi cya 2026, ndetse avuga ko ku giti cye ashyigikiye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, mu gihe yitegura kongera kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe.