“U Rwanda ruyoboye ibiganiro ku mutekano mu karere bigamije guhagarika ikwirakwizwa ry’intwaro Nto “

May 25, 2026 - 14:36
May 25, 2026 - 14:48
 0
“U Rwanda ruyoboye ibiganiro  ku mutekano mu karere bigamije  guhagarika ikwirakwizwa ry’intwaro Nto “

kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2025,Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye, yafunguye ku  mugaragaro  Inama ya 17 ya Komite y’Ubujyanama mu bya Tekiniki [TAC] y’Ikigo cy’Akarere gishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’Intwaro Nto .

Ni inama iri kubera  I Kigali yahuje abahagarariye Komite z’ibihugu binyamuryango 15 byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’Afurika y’Iburasirazuba.

Bari kuganira  ku ngamba zo guhangana n’ibazo bishya by’umutekano, birimo: Ikwirakwizwa ry’intwaro rikoresheje ikoranabuhanga,harimo imbuga nkoranyambaga n’uburyo bwa 3D printing. Gukora no gucuruza intwaro mu ibanga  binyuranyije n’amategeko,Gucunga neza intwaro zemewe  kugira ngo zitagwa mu maboko y’abagizi ba nabi.

Abitabiriye Inama

CG Namuhoranye, usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru wa TAC muri RECSA, yavuze ko nta gihugu cyabishobora cyonyine yagize ati”Tugomba gusangira amakuru, guhuza ibikorwa by’iperereza, no guhuza amategeko kugira ngo duhagarike uruhererekane rw’intwaro zitemewe.”

U Rwanda rufatwa nk’icyitegererezo mu karere mu gucunga intwaro nto. Mu myaka ishize, Polisi y’u Rwanda yakoranye na RECSA mu bikorwa birimo:

Guhugura abapolisi b’Akarere ku buryo bwo kugenzura intwaro no gukumira ibyaha,Gusenya intwaro zafatiriwe mu buryo bweruye kugira ngo zitongera gukoreshwa,Ubukangurambaga ku baturage ku ngaruka z’ikoreshwa ry’intwaro zitemewe.

 Ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na RECSA bwatumye u Rwanda rugabanya cyane ibyaha bikoreshejwe intwaro nto, ndetse bugatuma hubakwa ikizere hagati y’ibihugu byo mu karere, ni inama  iteganijwe kuba  kuva Tariki 25-29 .

Jane Uwamwiza