Tariki 24 Nyakanga:Imvura nyinshi yateye inkangu isenya ikiraro i Nagasaki mu Buyapani abantu 299 bahasiga ubuzima

Jul 24, 2026 - 11:09
 0
Tariki 24 Nyakanga:Imvura nyinshi yateye inkangu isenya ikiraro i Nagasaki mu Buyapani abantu 299 bahasiga ubuzima

Tariki 24 Nyakanga ni umunsi wibukwa ku bintu byinshi mu mateka ya Afurika n’Isi yose. Uyu munsi twibuka intsinzi zo mu bya politiki, iterambere, ubuzima n’umuco. Umenye ibyaranze uyu munsi, uba wongeye gusobanukirwa amateka nicyo adusigira

1.Mu Rwanda

Nta mateka yihariye yanditswe yabaye mu Rwanda kuri iyi Tariki ya 24 Nyakanga

2.Muri Afurika 

- 1977: Habaye intambara y’iminsi 4 hagati ya Ethiopia na Somalia yitwa "Ogaden War". Yarangiye tariki 24 Nyakanga 1978, igaragaza ingaruka z’amakimbirane yo ku mipaka muri Afurika.

3.Ku Isi

.1823: Muri Chile, haciwe ubuhake.

.1935: Bwa mbere mu mateka hafunguwe ku mugaragaro ishuri ryigisha abana gutwara gari ya moshi (children’s railway), ryafunguriwe ahitwa Tbilisi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

1982: Imvura nyinshi yateye inkangu isenya ikiraro i Nagasaki mui Buyapani abantu 299 bahasiga ubuzima

.1990: Iraqi yatangiye kugaba ibitero ku mupaka uyihuza na Kuwait.

.2010: Abantu barenga ibihumbi mirongo inani ku Isi hose, bwa mbere ku munsi umwe basuye video ya YouTube yitwa Life In A Day.

4.Ibyamamare byavutse Tariki 24 Nyakanga 

- Amelia Earhart- 1897: Umupilote wa mbere w’umugore wambutse inyanja ya Atlantic wenyine. Yabaye ikimenyetso cy’ubutwari ku bagore.

- Jennifer Lopez- 1969: Umuhanzi, umukinnyi wa filime n’umucuruzi ukomeye wo muri Amerika.

5.Ibyamamare byitabye lmana Tariki 24 Nyakanga 

1.Amir Abdur Rahman Khan - 1901  

   Yari Umwami wa Afghanistan. Yarazwiho gushyiraho amategeko no kubaka igihugu cye mu gihe cy’intambara.

2. James A. Garfield - 1881  

   Yari Perezida wa 20 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yarashwe tariki 2 Nyakanga 1881 apfa tariki 24 Nyakanga kubera ibikomere.

6.Ibyaranze Tariki 24 Nyakanga Muri Siporo 

Mu 1908, Umutaliani Dorando Pietri wirukga Marathon yageze mu sitade mbere mu mikino ya Olympic i London. Yari yananiwe cyane ku buryo yaguye inshuro zitandukanye, abasifuzi bamufasha kwambuka umurongo w'intsinzi. Nyuma yaje kwamburwa umudari wa zahabu kubera gufashwa, ariko inkuru ye iba imwe mu zakanyujijeho mu mateka ya Olympic.

Mu 2005, Umunyamerika Lance Armstrong yegukanye Tour de France ya 7 yikurikiranya i Paris. Gusa nyuma yaje kwamburwa ibi bihembo byose mu mwaka wa 2012 kubera ko byaje kigaragara ko yakoreshaga imiti yongera ingufu (doping).

Mu 20211, Ikipe y' igihugu ya Uruguay yatwaye igikombe cya Copa América ku nshuro ya 15 nyuma yo gutsinda Paraguay ku mukino wa nyuma ibitego 3-0, ibitego byatsinzwe na Diego Forlán watainze 2 mu gihe ikindi cyatsinzwe na Luis Suárez.

Inkomoko 

. BBC News Archives - Amateka ya Afurika n’Isi

.Igihe.com

. http://History.com - Ibyaranze 24 July

. Encyclopedia Britannica - Birthdays

By Jane Uwamwiza