Rwamagana: Hategerejwe Urubyiruko rugera ku 120,437 ruzitabira Gahunda y'urubyiruko mu biruhuko

Jul 24, 2026 - 17:02
 0
Rwamagana: Hategerejwe Urubyiruko rugera ku  120,437 ruzitabira Gahunda y'urubyiruko mu biruhuko

Kuri uyu wa Gatanu mu Gihugu hose Hatangijwe Gahunda y' urubyiruko mu biruhuko ,mu Karere ka Rwamagana,ku rwunge rw'Amashuri rwa St Aloys niho yatangirijwe,yitezweho kuzamura impano z'Abana Gufasha abana kwidagadura binyuze mu mikino no kuvumbura impano zabo,Ibiganiro n'ubujyanama, Imikino njyarugamba haba mu mbyino ndetse no kubigisha indangagaciro na kirazira.

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage Umutoni Jeanne yagarutse kuri gahunda zateguwe zizafasha gahunda y'urubyiruko mu biruhuko gushyirwa mu bikorwa Ati"Muri iyi gahunda y'urubyiruko mu biruhuko harimo ibintu bitandukanye ,bazahabwa amasomo arimo n'imikorongiro,intambwe y'Intore,indangagaciro na kirazira"

Yongeyeho ko Ari iminsi itatu gusa ariyo ku wa mbere,ku wa Gatatu no ku wa Gatanu Kandi site zikaba zibegereye hafi yabo mu tugari ,ibi rero bikazatuma barushaho kuba abanyareanda beza Kandi bafite indangagaciro nziza kuko bazaba barabitojwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi Inshungure Parfait yasabye Ababyeyi kureka abana bakajya bitabira gahunda y'urubyiruko mu biruhuko Ati"Turasaba Ababyeyi kureka abana bari mu biruhuko bakitabira iyi gahunda kuko bazahigira byinshi bizabafasha kumenya uko bitwara mu muryango nyarwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi yanasabye urubyiruko narwo kuzitabira neza Aya masomo kuko hari ibyo bazahigira bizanabafasha mu gihe bazaba basubiye ku ishuri.

Muri uyu mwaka wa 2026 insanganyamatsiko ya gahunda y'urubyiruko mu biruhuko igira iti" Imyitwarire myiza,ubuzima bwiza"

Mu Karere ka Rwamagana hategerejwe Urubyiruko rugera ku 120,437 ruzitabira Gahunda y'urubyiruko mu biruhuko,bazatorezwa kuri Site 96.