Ubwongereza: Ikipe ya Arsenal irakina na Paris Saint-Germain muri ½ ya Uefa Champions League

Nkuko tubikesha THE STANDARD,ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’Ubwongereza, irakina umukino ubanza na PSG yo mu Bufaransa, ni mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Iburayi(Uefa Champions League),izi kipe zombi zikaba zigeze muri ½ nyuma y’aho Arsenal isezereye Real Madrid yo muri Espagne ku kinyuranyo cy’ibitego 5-1, mu mikino yombi,naho Paris Saint-Germain yo ikaba yarasezereye ikipe ya Aston Villa yo mu Bwongereza, ku kinyuranyo cy’ibitego 5-4 mu mikino yombi.

Apr 29, 2025 - 10:18
Apr 29, 2025 - 11:13
 0
Ubwongereza: Ikipe ya Arsenal irakina  na Paris Saint-Germain muri ½ ya Uefa Champions League
Biteguye gutsinda (Ifoto /Internet )

Aya makipe akaba aza guhura mu mukino w’ishiraniro, uri bubere kuri Sitade ya Arsenal, izwi ku izina rya Emirates Stadium,amakipe  yombi kandi anafitanye umubano wihariye na Leta y’Urwanda binyuze muri Visit Rwanda.

Kugeza ubu, ikipe ya Aresenal itozwa n’umunya Espagne Mikel Arteta,ndetse na PSG itozwa na Luis Enrique nawe wo muri Espagne, ntabwo yombi aratwara igikombe na kimwe cya Uefa Champions League, mu mateka yayo,gusa icyo ikipe ya Arsenal yakoze ,ni ukugera ku mukino wa nyuma muri Uefa Champions League,dore ko mu mwaka wa 2006 yatsinzwe na Fc Barcelone yo muri Espagne ibitego 2-1,ikayitwara igikombe, Arsenal yatozwaga n’Umufaransa Arsene Wenger.

Uyu mukino, Arsenal iraza kuwukina idafite umukinnyi wo hagati ukomoka muri Afrika, Thomas Partey wo mu gihugu cya Ghana, kuko afite ikarita ebyiri z’umuhondo.

Undi mukino wa ½ cy’igikombe cya Uefa Champions League uzahuza Barcelona yo muri Espagne na Inter de Milan yo mu Butaliyani kuri uyu wa Gatatu,tariki 30 Mata 2025,Fc Barcelona niyo izabanza kwakira umukino.

Lucien Kamanzi