Tariki 16 Nyakanga: Amerika yakoze igerageza rya mbere rya bombe ya atomike (i Mexico)
Tariki 16 Nyakanga ni umunsi wibukwaho intambwe zikomeye mu bya politiki, ubumenyi n’iterambere. Mu Rwanda, Afurika no ku Isi hose habaye ibintu by’indashyikirwa kuri uyu munsi.
1.Mu Rwanda
- 2009: Gahunda ya" Girinka “Inka ku Muryango”yari ikomeje kwaguka mu turere, igamije kurwanya ubukene.
2.Muri Afurika
- 1960: Beninyabonye ubwigenge ku Ubufaransa. Icyo gihe yitwaga `Dahomey`.
- 1990: Inama ya OAU yabereye i Addis Ababa yemeye amasezerano yo kurengera uburenganzira bwa muntu muri Afurika.
3.Ku Isi
- 1945: Amerika yakoze igerageza rya mbere rya bombu ya atomike i New Mexico.
- 1969: Apollo 11 yahagurutse yerekeza ku kwezi. Nyuma y’iminsi 4 umuntu yageze ku kwezi bwa mbere.
- 1990: Umutingito ukomeye wibasiye Philippines, hapfa abantu barenga 1600.
4.Ibyamamare byavutse Tariki 16 Nyakanga
- 1723: Joshua Reynolds - Umuhanzi w’icyamamare wo mu Bwongereza
- 1967: Will Ferrell - Umukinnyi wa filimi wo muri Amerika
5.Ibyamamare byitabye lmana Tariki 16 Nyakanga
- 1989: Herbert von Karajan- Umunyamuziki ukomeye wo mu Budage
- 1994: Julian Schwinger - Umuhanga mu bya fiziki, yatsindiye igihembo cya Nobel
6.Ibyaranze Tariki 16 Nyakanga Muri Siporo
Mu 1988, mu majonjora yo gushaka itike y'imikino ya Olempike muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabereye i Indianapolis, Umunyamerikakazi Florence Griffith Joyner (uzwi nka Flo-Jo) yirutse metero 100 mu gihe cy'amasegonda 10.49. Uyu muhigo n'ubu uracyari uwa mbere ku isi mu cyiciro cy'abagore.
Mu 1990, Miguel Muñoz, umwe mu banyabigwi bakomeye ba Real Madrid, yitabye Imana afite imyaka 68. Yafashije iyi kipe kwegukana ibikombe bitatu bya mbere bya European Cup nk'umukinnyi, harimo n'icyo yatwaye ari kapiteni. Nk'umutoza, yongeye kuyihesha ibikombe bibiri bya Champions League n'ibikombe icyenda bya La Liga.
Mu 1950, Uruguay yatunguye isi itsindira Brazil ibitego 2-1 ku kibuga cya Maracanã, yegukana Igikombe cy'Isi mu mukino wabaye amateka. Brazil yahabwaga amahirwe menshi yo gutsinda. Gutsindirwa imbere y'abafana barenga 190,000 byabaye igikomere gikomeye ku gihugu cya Brazil. Uwo munsi wamamaye ku izina rya "Maracanazo".
.................................
Tariki 16 Nyakanga idusigira isomo ry’uko ubwigenge, ubumenyi n’ubufatanye bishobora guhindura isi.
Inkomoko
. MINAGRI - Amateka ya Girinka
. NASA - Amateka ya Apollo 11
. African Union - Amasezerano ya OAU 1990
. http://History.com - "This Day in History: July 16"
By Jane Uwamwiza

