"Nta cyitwa ingeso mbi kigomba kuranga Intore"-Dr.Bizimana Jean Damascène
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 ,kurangwa n’indangagaciro ziboneye mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Hari mu kiganiro ku ntandaro y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uburyo ubumwe bwabaye umusingi w’ubwiyunge no kongera kwiyubaka kw’Igihugu.
Ati “Nta cyitwa ingeso mbi kigomba kuranga Intore. Indangamirwa bivuze umuntu urangwa n’indangagaciro zituma buri wese yifuza kumera nka we. Namwe rero icyo gisobanuro mucyumve, mukizirikane, mu gitondo ubyutse uvuge uti ‘Ngomba kuba icyitegererezo, haba mu mikorere, mu migirire no mu byo ngomba kwirinda’. Mubishyire mu buzima bwanyu bwa buri munsi, mubyimakaze na nyuma y’igihe muzaba muvuye hano mu Itorero."
Iri torero ryitabiriwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda biga n’ababa mu mahanga, abiga mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, ababaye Indashyikirwa ku Rugerero rw’Inkomezabigwi, Icyiciro cya 13, n’abanyeshuri bo mu mashuri makuru na kaminuza
By Jane Uwamwiza

