Venezuela:Imaze kwakira imfashanyo ziturutse mu bihugu 24

Jun 28, 2026 - 14:24
 0
Venezuela:Imaze kwakira imfashanyo ziturutse mu bihugu 24

Perezida w'Agateganyo wa Venezuela, Delcy Rodríguez, yatangaje ko ibihugu 24 bimaze kohereza imfashanyo irimo imbwa zisaka, imodoka zitwara imizigo, ibikoresho n’imiti ndetse n’abakozi 2741 bo gutanga ubutabazi bw’ibanze kuri iki gihugu giheruka kwibasirwa n’imitingito ikomeye.

Imitingito yo ku mugoroba wo ku wa Gatatu yari ifite ubukana buri ku bipimo bya 7.2 na 7.5, ikaba iri mu ikomeye cyane yibasiye Venezuela mu gihe kirenga ikinyejana.

Yumvikanye mu bice byinshi by’iki gihugu, aho yangije ikibuga cy’indege gikuru cy’igihugu ndetse bikiviramo gufungwa; ni mu gihe inyubako nyinshi zasohowemo abantu no mu duce dutandukanye harimo n’uturi mu birometero 1,700 uvuye i Caracas, mu murwa mukuru wa Venezuela.

Umubare w'abahitanwe n'imitingito muri Venezuela yabaye ku wa 24 Kamena 2026, ugeze kuri 1430 mu gihe 3238 bakomeretse

Jane Uwamwiza