Rubavu: "Theatre Karaoke" yitezweho kuvumbura impano nshya mu ikinamico
Theatre Karaoke ikinirwa mu karere ka Rubavu yitezweho kuvumbura impano nshya mu ikinamico; dore ko ikinwa mu buryo butamenyerewe.
Iyi Kinamico yatangijwe n'itorero Imboni ry'umuryango Vision Jeunesse Nouvelle, igiye kuba ku nshuro ya gatatu aho ivangwa no gususurutsa biciye mu ndirimbo.
Umuyobozi w'itorero IMBONI rya Vision Jeunesse Nouvelle, Olivier Musoni yatangaje ko bashyizeho iyi gahunda ya Theatre Karaoke mu rwego rwo gutanga ubutumwa ndetse no gususurutsa ariko bikozwe mu buryo budasanzwe bumenyarewe.
Ati "Theatre Karaoke ni inzira imwe yo gususurutsa abantu ariko tugatangiramo n'ubutumwa; ikindi ni uko hari abantu badakunda ziriya Kinamico zo muri "Salle" cyangwa se ahandi dukinira, ubu rero ni uburyo bwiza kuko tubivanga n'umuziki bityo usanzwe akunda umuziki ariko adakunda ikinamico ashobora kuyikundishwa na wa muziki nyine."
Arongera ati "Ni inzira nziza yo gushishikariza abanyempano kuzigaragaza, no kwerekana ko ahantu hose bishoboka kuko abantu bamenyereye ko "Theatre" itegurirwa muri "Salle" ariko iyi ni indi nzira tutari dusanganwe ishobora kudufasha kuvumbura impano."
Theatre Karaoke ni uburyo bwo gukina ikinamico ariko igahuzwa n'umuziki aho abitabiriye bashobora kugira uruhare. Kuva yatangira ibaye ku nshuro ya gatatu; aho biteganyijwe ko izajya iba byibura rimwe mu kwezi.
Kuri iyi nshuro, "Theatre Karaoke" iteganyijwe kuba kuwa gatanu tariki ya 03 Nyakana.

